AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abamotari no mu Majyaruguru biyemeje kuba bandebereho mu gukumira ibyaha

Yanditswe Jan, 21 2022 20:11 PM | 33,673 Views



Abamotari bo mu ntara y'Amajyarugu nyuma yo kunengwa n'ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ko bagira uruhare mu kudakumira ibyaha bikomeje kwiyongera muri iyi ntara, biyemeje kwisubiraho mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Gutwara abucuruzi ba magendu n'ibiyobyabwenge bakambukiranya imipaka mu buryo butemewe n'amategeko, gutwara abajura babakura aho bibye cyangwa babatwaza ibyo bibye, ni bimwe mu byagarutsweho mu biganiro byahuje ubuyobozi bwa Polisi muri iyi ntara ndetse n'ubuyobozi bw'akarere hamwe n'abamotari bakorera mu turere 5 tuyigize.

Nyuma yo kugirwa inama n'ubuyobozi, abamotari bemeye amakosa ndetse biyemeza ko bagiye gukumira ibyaha bivuye inyuma.

Umuyobozi w'impuzamakoperative y'abamotari mu ntara y'Amajyarugu, Muberuka Safari avuga ko bagiye gukomeza ubukangurambaga mu gukumira ibyaha aho biva bikagera.

Muri ibi biganiro byahuje abamotari na Polisi n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, basabwe gukomeza kurwanya COVID-19 bitabira kwikingiza.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y'Amajyarugu, CSP Francis Muheto yasabye abamotari ubufatanye buhoraho mu gukomeza gukumira ibyaha.

Mu ntara y'Amajyarugu habarurwa koperative 15 z'abamotari zibumbiyemo abanyamuryango basaga 4000, aho abo bose basabwa gukomeza kurwanya ibyaha bicungira umutekano, batangira amakuru ku gihe kandi nabo birinda kunywa ibiyobyabwenge.


 Robert Byiringiro




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage