Yanditswe Jun, 23 2021 17:27 PM | 53,792 Views
Abakozi
n'abakoresha baragirwa inama yo kunoza ibiganiro hagati yabo kugira haboneke
umusaruro na serivisi nziza, ndetse no kwirinda gusohora leta mu manza kubera
imicungire mibi y'abakozi.
Byagaragarijwe mu nama y’igihugu yiga ku buryo bw’imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba leta yabaye kuri uyu wa Gatatu.
Komisiyo y’abakozi ba Leta igaragaza ko imicungire mibi y’abakozi ba leta mu bigo bitandukanye, biri mu bikomeza kuzamura igihombo biteza leta kubera kuyishora mu manza biturutse ku bigerwa abakozi batabona.
Mu 2017-2018 leta yishyuye amafaranga arenga Miliyoni 224 kongeraho ibihumbi 16 by’amadolari y'amerika mu manza 83 yatsinzwe n’abakozi ba leta, mu nzego za leta 43.
Muri 2018-2019 yishyuye Miliyoni 520 mu nzego z’imirimo zigera kuri 65 yarezwemo imanza, mu gihe muri 2020 leta yishyuye Miliyoni 970 harimo Miliyoni 761 abakozi bakabaye barahawe mbere y’uko bajya mu nkiko kubera amakimbirane n’abakoresha babo.
Abari mu nzego z'imirimo itandukanye bagaragaza ko ubwumvikane buke hagati y'abakozi n'abakoresha ari intandaro ya serivisi mbi.
Senateri Habiyakare Francois avuga ko mu rwego rw'umurimo, hakigaragaramo inzitizi zitandukanye zinabangamiye imyitwarire mbonezamurimo.
Yagize ati ''Hari imikorere iganisha kuri ruswa mu buyobozi bw'igihugu, hagaragaramo ruswa ku kigero cya 51,4% mu gihe mu buyobozi bw'inzego z'ibanze icyo gipimo kigera kuri 61% ndetse no mu nzego z'abikorera bikagera kuri 58%, ni ukuvuga ngo iyi mikorere abaturage barayibona ariko si abaturage bayibona gusa kuko no mu madosiye hagaragaramo abakozi bagiye birukanwa kubera imikorere mibi, ubuhemu, gucunga nabi ibya rubanda, icyenewabo, kudakorera mu mucyo.”
Umuyobozi w'umuryango urwanya ruswa n'akarengane, Ingabire Marie Immacule yemeza ko hakigaragara imitangire ya serivise mbi mu nzego z'ibanze, akenshi biturutse ku buryo bw'imikorere y'abakozi itanoze y'abakozi ba leta n'imyitwarire mbonezamurimo.
Yagize ati ''Abayobozi ntibita ku gucunga abakozi kubera ko ntawe uzabibabaza, serivise nubwo twishimira aho bigeze mu nzego za leta hari aho ikiri hasi cyane, niho hakomoka ka karengane gakomeye ku muturage, ya ruswa hanyuma bikarangira ba baturage ubateranije na leta kandi umuturage wanga leta ye biba biganisha no kwanga igihugu, cya kimenyane kirahari, ruswa irahari, icyenewabo kirahari.''
Umuyobozi mukuru wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Nibishaka we yagize ati ''Nk'abakozi ba leta, leta yahaye akazi ni uko dukora akazi nibyo bigaragaza isura ya leta, abayobozi bakuru nabo ni abakozi ba leta, principale ni abaturage nibo dukorera kandi muri abo baturage natwe turimo tuba twikorera, iyo rero dutanze serivise abaturage bakayinenga cyangwa ntigire impinduka mu mibereho yabo, mu by'ukuri ntabwo tuba turi kuzuza inshingano twahawe n'abo baturage.''
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, Angelina Muganza avuga ko kuba hakira abayobozi batita ku bakozi no kubafasha bitera leta igihombo kubera imanza itsindwa.
Ati ''Umuyobozi akavuga ngo ndakwirukanye, ugasanga amwirikanye atarigeze amukurikirana, ndetse hari abatubwiraga ngo ndamwirukana narega tuzayamuhe, tuza kwibaza ngo ariko ayo mafaranga umuha ni ayande? twari tubizi ko atari aye ari aya leta. icyagaragaye ni uko leta itanga amafaranga menshi ku bakozi baba bayireze.''
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, we asanga hakwiye gufatwa ingamba zikomeye mu kunoza ubunyamwuga no kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo muri ibi bihe bidasanzwe.
Avuga ko abakozi ba leta bagomba kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw'igihugu binyuze mu kuyobora impinduka zishingiye ku myumvire, imyitwarire n'imikorere itanga umusaruro by'umwihariko mu bihe bidasanzwe igihugu kirimo.
Bienvenue Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru