Yanditswe Dec, 25 2020 20:36 PM
22,458 Views
Kuri uyu munsi wa Noheli Abaturage bagana amavuriro ndetse n'abandi bakenera serivisi zirimo n'iz'umutekano bashima uruhare rw'abaganga n'abashinzwe umutekano kuko bigomwa ubusabane bw'imimsi mikuru nk'iyi.
Mu gihe hirya no hino kuri uyu munsi wa Noheli hari abaturage bafata ibiruhuko bakajya kwifatanya n'imiryango yabo mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli,abatanga serivisi z'ubuvuzi ndetse n'abatanga serivisi z'umutekano akazi karakomeza.
Abagana amavuriro ndetse n'ababona serivisi z'umutekano bashima uruhare rw'izi nzego zigomwa ibiruhuko zigakomeza akazi.
Abayobozi b'ibi bitaro ndetse n'abakozi b'amavuriro bemeza ko aka kazi ari umuhamagaro n'ubwitange mu kurengera ubuzima bw'abaturage. Urugero Ni ku Bitaro bya Kacyiru mu ijoro rishyira umunsi mukuru wa Noheli byakiriye ababyeyi basaga 15 bahabyariye ku buryo byari kuba imbogamizi iyo basanga abaganga bagiye mu birori by'uyu munsi mukuru.
Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagezaga ku baturage uko igihugu gihagaze yashimiye ubwitange bw'izi nzego zidahwema gutanga serivisi ku baturage igihe cyose cyane cyane abagaragaza umusanzu wabo mu ku rwanya icyorezo cya COVID19.
Ubusanzwe mu minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani bamwe mu baturage biyizihiriza mu nsengero,abandi mu tubari hakaba n'abategura ibirori mu ngo zabo.Kubera icyorezo cya COVID19 bimwe muri ibi bikorwa byarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda kugikwirakwiza.Cyakora izi nzego zishimwa n'abaturage zo zarushijeho gukora cyane.
Jean Pau TURATSINZE
Nyaruguru: Isura yo kwizihiza umunsi mukuru wa noheli mu cyaro
Dec 25, 2020
Soma inkuru
Bamwe mu baturage baherutse gukurwa mu bishanga basanga iyo badakurwa mu bishanga imvura yaguye kuri ...
Dec 27, 2019
Soma inkuru
Ibitaro bitandukanye mu mujyi wa Kigali biratangaza ko hari umubare munini wabana bavukiye muri ibyo ...
Dec 26, 2019
Soma inkuru
Ku munsi mukuru wa Noheli, abayobozi b’amadini n’amatorero basabye abakirisitu babo n ...
Dec 26, 2019
Soma inkuru
Mu birori byo kwifuriza abana Noheri nziza n'umwaka mushya muhire ,kuri iki Cyumweru Perezida w ...
Dec 04, 2016
Soma inkuru