AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abakora imishinga irebana n'ubutaka barasabwa kurengera ibidukikije

Yanditswe Jan, 04 2018 22:08 PM | 4,577 Views



Abakorera imishinga ku butaka no munsi ya bwo barasabwa kujya barushaho kububungabunga kandi bagasesengura n'ingaruka zishobora guturuka kuri iyo mikoreshereze y'ubutaka. Ibi barabisabwa n'ikigo cyo kubungabunga ibidukikije, mu gihe abadepite bagize komisiyo y'ubuhinzi, ubworozi n'ibidukikije mu nteko ishinga amategeko barimo gusesengura ingingo zigize umushinga w'itegeko ryo kubungabunga ibidukikije risimbura iryari risanzweho ryo mu 2005.

Abaturiye imishinga y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri basanga kubungabunga imigezi, gusubiranya ahacukuwe no gutera ibiti ari bimwe mu bikwiye kwitabwaho mu gihe abashyira mu bikorwa bene iyo mishinga batangiye cyangwa barangije akazi kabo:

Ibyo kubungabunga ahakorewe ubucukuzi ku butaka ndetse n'ikuzimu, biteganywa no mu mushinga w'itegeko rishya ryo kubungabunga ibidukikije risimbura irya risanzweho kuri ubu ririmo gusuzumirwa muri Komisiyo y'ubuhinzi, ubworozi n'ibidukikije.  

Nyuma yo kuvugurura itegeko nshinga, byagaragaye ko iri tegeko ryo kubungabunga ibidukikije ritakomeza kuba itegeko ngenga ahubwo ryaba itegeko risanzwe. Ikindi cyatumye rivugururwa ni uko ibijyanye n'imihindagurikire y'ikirere nabyo byakwitabwaho kuko bitavugwaga mu itegeko risanzweho. 

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage