Yanditswe Jun, 01 2021 13:48 PM | 24,866 Views
Bamwe
mu bahoze mu bikorwa byo kwambutsa no gucuruza ibiyobyabwenge na magendu bo
mukarere ka Nyagatare aho babivanaga mu bihugu by’ibituranyi, barishimira ko
nyuma yo kwigishwa bakava muri ibyo bikorwa bibi kandi bitemewe, leta
yabashyiriyeho imishinga itanga akazi nko gutunganya imihanda yangiritse.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burabasaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe bagakoresha amafaranga bahembwa mu bikorwa byemewe bibyara inyungu.
Mu muhanda uva muri Centre ya Matimba werekeza i Nyabwishongwezi na Cyembogo mu Murenge wa Matimba, ni ho hari itsinda rw’abiganjemo urubyiruko mu bikorwa byo kuwutunganya kuko wari warangiritse.
Bamwe muri bo ni abahoze mu bikorwa by’uburembetsi birimo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge biva mu bihugu by’ibituranyi, ndetse no kwambutsa ibicuruzwa mu buryo butemewe cyangwa forode.
Mu buhamya bwabo bavuga ko bagihamagarwa bakabwirwa ko leta yabemereye akazi, bamwe ngo babanje gukeka ko ari uburyo bwo kubafata ngo babafunge.
Kugeza ubu mu Mirenge itandatu yegereye umupaka mu Karere ka Nyagatare ari yo Kiyombe, Karama, Tabagwe, Rwempasha, Musheri na Matimba habarurwa abagera ku 2900 bahawe akazi ko gutunganya imihanda y’ibirometero 35 yangiritse muri iyi Mirenge.
Muri aba hakaba harimo n’abahoze mu bikorwa by’uburembetsi, buri umwe muri aba akorera amafaranga ibihumbi 2000 ku munsi, bakayahembwa nyuma ya buri minsi itanu. Ibi ngo ni amahirwe akomeye kuri bo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian we asanga aya ari amahirwe akomeye abahawe iyi mirimo badakwiye gupfusa ubusa, kuko arimo inyungu nyinshi ibibagiza ibitekerezo byo gusubira mu bikorwa bitemewe kandi bigira n’ingaruka kuri bo no ku gihugu muri rusange.
Uretse mu Karere ka Nyagatare, imishinga itanga akazi kuri bamwe mu baturage baturiye imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi irarimbanyije mu Turere twa Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru natwo twegereye umupaka.
Ubwo hatangizwaga iyi mishinga kandi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko by’umwihariko ku bahoze ari abarembetsi muri buri Karere gakora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, bazahurizwa muri koperative zo kubafasha kwiga imishinga ibyara inyungu, maze na yo igaterwa inkunga binyuze mu kigega BDF.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru