Yanditswe Jul, 20 2021 13:41 PM | 51,369 Views
Abahinzi
b’umuceri mu kibaya cy’Umuvumba mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bahangayikishijwe
n’uko igiciro cy’imbuto cyikubye hafi
inshuro eshatu, aho bemeza ko ibi bishobora kuzasubiza inyuma ubuhinzi bwabo.
Ishami rishinzwe ubutubuzi bw’imbuto mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB rivuga ko hagiye kuba ibiganiro n’abahinzi kugira ngo harebwe niba iki giciro gishobora kugabanywa.
Muri iki kibaya cy’Umuvumba, bamwe mu bahinzi bari mu bikorwa bya nyuma byo gusarura umusaruro w’igihembwe cy’ihinga 2021 B, mu gihe abandi barimo gutegura ubutaka bitegura igihembwe cy’igihinga cya 2022 A.
Mu gihe nk’iki nibwo abahinzi baba bakeneye imbuto y’umuceri cyane kugira ngo ishyirwe mu buhumbikiro bitegura gutera, arikoabo muri iki kibaya bavuga ko bahangayikishijwe n’uko igiciro cy’iyo mbuto cyatumbagiye kikikuba hafi inshuro eshatu, aho cyavuye ku mafaranga 400 ku kilo kikaba kigeze ku mafaranga 1020. Ni ikibazo aba bahinzi basaba ko cyakongera gusuzumwa hakarebwa niba iki giciro kidashobora kugabanywa.
Imbuto ikoreshwa muri iki kibaya cy’Umuvumba ni iyitwa Certified seed ikaba ari nayo abahinzi bavuga ko igiciro cyayo cyazamutse.
Ubusanzwe ariko iyi mbuto inatuburwa n’amwe mu makoperative akorera muri iki kibaya arimo na Koperative CODERVAM, ari nayo iyikwirakwiza mu bahinzi. Umuyobozi wayo Ntamukunzi Celestin agaragaza ko mu byatumye igiciro cy’iyi mbuto cyiyongera, harimo n’ibyo basabwe n’inzego zishinzwe ubuhinzi kugira ngo ubutubuzi bw’imbuto y’umuceri bukorwe kinyamwunga.
Ishami rishinzwe ubutubuzi bw’imbuto mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB, rivuga ko gushyiraho iki giciro byagizwemo uruhare n’abahinzi ubwabo binyuze mu babahagarariye.
Gusa umuyobozi w’iri shami Rwebigo Daniel, yagize ati “Hagiye kuba ibiganiro n’aba bahinzi kugira ngo harebwe niba koko iki giciro gishobora kugabanywa.”
Ikibaya cy’Umuvumba gifite ubuso bungana na hegitari 1895, kikaba gikoreshwa na Koperative eshanu ari zo CODERVAM, CORIVANYA, COPRORIKA, COPRIMU ndetse na Muvumba P8.
Muri iki gihembwe cy’ihinga 2021 B kigana ku musozo, hishimirwa ko umusaruro kuri hegitari wiyongereye, aho imibare y’ihuriro ry’abahinzi b’umuceri muri aka Karere ka Nyagatare, igaragaza ko impuzandengo kuri ubu ari toni 5.2 kuri hegitari imwe zivuye kuri toni enye kuri hegitari.
Valens Niyonkuru
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru