Yanditswe Jan, 19 2022 18:33 PM | 16,599 Views
Abahagarariye
abafite ubumuga batangaje ko bitabaje inzego z’irimo n’iz’ubutabera, kugira ngo zikurikirane ikibazo cy'abashukisha
abafite ubumuga amafaranga cyangwa ibisindisha, bagamije kubacuruza ku mbuga nkoranyambaga kuko bibangamira uburenganzira bwabo.
Ni ikibazo kigaragara ku mbuga nkoranyambaga nka youtube ndetse n'izindi, aho usanga abafite ubumuga butandukanye burimo n'ubwo mu mutwe bashukishwa inzoga, amafaranga cyangwa ibiribwa, noneho ababibahaye bakabafotora kugira ngo babikwirakwize ku mbuga nkoranyambaga bagamije inyungu zabo.
Abafite ubumuga n'abandi baturage mu ngeri zitandukanye bavuga ko
bidakwiye guhungabanya uburenganzira bw'abafite ubu muga.
Nizeyimana Evariste uri mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Njye mbona ikibazo biteye ari uko baha umuntu ibiyobyabwenge agakora ibitamurimo, akishakamo izindi mbaraga atari afite cyangwa bakamutegeka ibyo avuga kubera ibyo yahawe.”
Uwamahoro Liliane we yagize ati “Cyane babikoreshwa bazi ko bagiye guhabwa ayo mafaranga cyangwa izo nzoga ngo binywere, ariko nkeka ko baba batita kuburenganzira bwabo, njye mbifata nk’aho ari ukubacuruza."
Inzego z'ibanze nazo zamagana abantu bashukisha abafite ubumuga ibihendabana, bakwirakwiza amafoto n'amashusho ku mbuga nkoranyambaga kuko ngo binyuranije n'amahame y'uburenganzira bw'ikiremwamuntu.
Inzego zihagarariye abafite ubumuga zishimangira ko ntawe ukwiye kwihanganirwa mu gihe yakoze ibinyuranije n'amategeko, arengera abafite ubumuga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abafite umubuga mu Rwanda, Nsengiyumva Jean Damscene avuga ko iki kibazo cy’abakoresha amashusho y’abafite ubumuga ku mbuga nkoranyambaga baharabika ndetse bakanabagaragaza mu ishusho mbi, kimaze gufata indi ntera.
Avuga ko bitabaje inzego zitandukanye z’irimo n’iz’ubutabera ngo zibikurikirane.
Ati “Umuntu ufite ubumuga araba igikoresho cyo gushaka inyungu kandi birarenga no ku mategeko tugenderaho ari itegeko nshinga, ari itegeko rirengera abafite ubumuga, ari n’amasezerano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga, no gukoreshwa ibiganiro bituma bwaburenganzira bwe butagaragara nk’ubwubahirijwe cyane cyane bimusebya na societe nyarwanda, gufata umuntu ukagaragaza uko arya byinshi birenze."
"Hari ishusho biha abandi bantu imiterere y’umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, hari n’ibindi byabibanjirije, nibyo turimo kwamagana kugira ngo bihagarare uyu munsi nibatabihindura twabimenyesheje urwego rw’ubugenzacyaha kuko bihanwa n’amategeko.”
Ibarura rusange ry’abaturage n’imibereho y’ingo ryo mu 2012, ryagaragazaga ko mu Rwanda hari abafite ubumuga basaga ibihumbi 4460.
Nta mubare ugaragazwa w’abakoresheje abafite ubumuga ku mbuga nkoranyamba mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko ngo bakiri kubarurwa.
Jean Paul Turatsinze
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
4 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru