AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Abagore ni bo batorewe kuyobora uturere tutari dufite aba meya

Yanditswe Sep, 27 2019 15:33 PM | 23,209 Views



Abagore nibo bagiriwe icyizere cyo kuyobora uturere 4 twari tumaze iminsi tudafite abayobozi nyuma y’uko abari basanzwe batuyobora bakuwe kuri iyo myamya bitewe n’ikiswe kutagira ubushobozi bwo kujyana n’umuvuduko w’iterambere utwo turere tugezeho.Ibi bitumye umubare w’abagore bayobora uturere ugera kuri 30% bavuye kuri 20%.

Mu mpera z’ukwezi kwa munani no mu ntangiriro z’uku kwa cyenda mu turere dutandukanye tw’igihugu abayobozi b’uturere n’ababungirije bareguye abandi bareguzwa.

Nyuma y’ukwezi kurenga uturere tuyobowe n’abayobozi b’agateganyo, habaye amatora maze kuri uyu wa gatanu abagore bane batorerwa kuyobora uturere 4.

Abo ni Nuwumuremyi Jeannine watorewe kuyobora akarere ka Musanze, muri 255 batoye yagize amajwi 198 yari ahaganye kuri uyu mwanya na Niyibizi Emmanuel wagize amajwi 72.

Kayitare Jacqueline we yatorewe kuyobora akarere ka Muhanga asimbuye Uwamariya Beatrice, uherutse kwegura, Kayitare Jacqueline yabonye amajwi 166 muri 277 batoye bimuha gutsinda Barayavuga Jean Paul wagize amajwi 59.

I Karongi hatowe Mukarutesi Vestine n’amajwi 207, uwo bari bahanganye yagize 38, asimbuye Ndayisaba François, wegujwe kubera kutubahiriza inshingano ze.

Akarere ka Nyamasheke na ko kabonye umuyobozi mushya. Ni Mukamasabo Appolonie watowe ku majwi 267 ari nawe wamamajwe nk’umukandida wenyine, amajwi yabaye imfabusa ni 1 naho oya ni 5. Asimbuye Kamali Aimé Fabien watakarijwe icyizere n’Inama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke 05 z’uku kwezi.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof Kalisa Mbanda avuga ko igikorwa cy’amatora ari icyo kwishimira gusa ngo ni n’icyimenyetso cyo kudatezuka mu ruganda rw’iterambere.

Mu bayobozi b’uturere bungirije batowe barimo Rucyahanampuhwe Andrew watorewe kuba umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Musanze, Kamanzi Axelle atorerwa kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze.

Mu Karere ka Ngororero Uwihoreye Patrick yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu na ho Mukunduhirwe Benjamine atorerwa kuba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Mu Karere ka Rubavu Ishimwe Pacifique yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza na Nzabonimpa Deogratias atorerwa kuba Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu

Mu Karere ka Rutsiro ku mwanya w’ Umuyobozi w’Akarere wungirije ushizwe imibereho myiza hatowe Musabyemariya Marie Chantal.

Aya matora yanabaye mu Karere ka Gisagara, aho Habineza Jean Paul ari we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushizwe iterambere ry’ubukungu.

Mu Karere ka Karongi hatowe kandi Niragire Theophile, atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushizwe iterambere ry’ubukungu na ho Mukase Valentine atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Minisitiri w’ubutegetsi bw’ igihugu Prof Shyaka Anastase yashimiye abatowe avuga ko kuri ubu abagore bayobora uturere begeza ku 10 bovuze ko bageze kuri 30% by’abayobozi b’uturere muri rusange.


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage