AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abagore bo mu biyaga bigari barasaba gufashwa kwigobotora ingaruka batewe na COVID19

Yanditswe Jul, 17 2021 19:21 PM | 56,998 Views



Abagore bahagarariye abandi mu karere k'ibiyaga bigari barasaba inzego z'ubuyobozi muri aka karere kurushaho kwita ku mugore no kumuba hafi kugira ngo abashe guhangana n'ingaruka zatewe n'icyorezo cya COVID19.

Mu karere k'ibiyaga bigari abagore bakunze gufata iyambere  mu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka kugira ngo babesheho imiryango yabo. Icyorezo  cya COVID19 ariko cyahungabanyije bikomeye ibikorwa byatumaga bibeshaho bakaniteza imbere bityo bakaba bakeneye kunganirwa.

Natacha Muramuke ukorera mu Burundi yagize ati “Twabonye ko muri iki gihe cya COVID ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongereye tugasaba rero ko ibihugu muri aka karere byafasha abagore bikabarinda ibyo bibi byose bakanabafasha kwiteza imbere bagateza imbere umuryango n'igihugu.”

Na ho Armelle Katembera ukorera I Bukavu muri Repubulika Iharinara Demukarasi ya Congo ati “Umugore wacuruzaga intoryi ahereye ku mafaranga ibihumbi bitanu y' u Rwanda , ibihumbi 10 ya RDC  cyangwa ibihumbi 30 y'u Burundi ubu ntacyo afite, igikenewe ni uko ibihugu by'inshuti byo mu karere k'ibiyaga bigari byababa hafi bikabafasha kuzanzamuka buhoro buhoro ngo babashe gukomera.”

kuri uyu wa Gatandatu i Kigali, inama y'ihuriro ry'abayobozi b'inzego zibanze mu karere k'ibiyaga bigari yashimwe  umuhate abagore bakomeza kugaragaza no muri ibi bihe bidasanzwe.

Georges Budundwa Magambo ni umunyamabanga uhoraho w'iri huriro. Ati “Muzi ko ubuzima bw'umuryango muri aka karere kacu bushingiye ahanini ku mugore. Aba bagore ntibasanzwe kuko barenga ibi bihe bikomeye bagakora bagahangana n'ingorane nyinshi nibakomereze aho kandi twiteguye gukomeza kubafasha.”

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko kuba i Kigali harimo kubera inama mpuzamahanga bitavuguruza ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID19 harimo na gahunda ya guma mu rugo.

Inama y'ihuriro ry'abayobozi b'inzego z’ibanze mu karere k'ibiyaga bigari,abagore ba rwiyemezamirimo ndetse n'abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri aka karere ije ibanziriza iy'abayobozi b'imijyi ikoresha ururimi rw'igifaransa na yo igomba guternira i Kigali guhera kuri icyi cyumweru hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Jean Damascene MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage