Yanditswe Jul, 17 2021 19:21 PM | 56,998 Views
Abagore bahagarariye abandi mu karere k'ibiyaga
bigari barasaba inzego z'ubuyobozi muri aka karere kurushaho kwita ku mugore no
kumuba hafi kugira ngo abashe guhangana n'ingaruka zatewe n'icyorezo cya
COVID19.
Mu karere k'ibiyaga bigari abagore bakunze gufata iyambere mu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka kugira ngo babesheho imiryango yabo. Icyorezo cya COVID19 ariko cyahungabanyije bikomeye ibikorwa byatumaga bibeshaho bakaniteza imbere bityo bakaba bakeneye kunganirwa.
Natacha Muramuke ukorera mu Burundi yagize ati “Twabonye ko muri iki gihe cya COVID ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongereye tugasaba rero ko ibihugu muri aka karere byafasha abagore bikabarinda ibyo bibi byose bakanabafasha kwiteza imbere bagateza imbere umuryango n'igihugu.”
Na ho Armelle Katembera ukorera I Bukavu muri Repubulika Iharinara Demukarasi ya Congo ati “Umugore wacuruzaga intoryi ahereye ku mafaranga ibihumbi bitanu y' u Rwanda , ibihumbi 10 ya RDC cyangwa ibihumbi 30 y'u Burundi ubu ntacyo afite, igikenewe ni uko ibihugu by'inshuti byo mu karere k'ibiyaga bigari byababa hafi bikabafasha kuzanzamuka buhoro buhoro ngo babashe gukomera.”
kuri uyu wa Gatandatu i Kigali, inama y'ihuriro ry'abayobozi b'inzego zibanze mu karere k'ibiyaga bigari yashimwe umuhate abagore bakomeza kugaragaza no muri ibi bihe bidasanzwe.
Georges Budundwa Magambo ni umunyamabanga uhoraho w'iri huriro. Ati “Muzi ko ubuzima bw'umuryango muri aka karere kacu bushingiye ahanini ku mugore. Aba bagore ntibasanzwe kuko barenga ibi bihe bikomeye bagakora bagahangana n'ingorane nyinshi nibakomereze aho kandi twiteguye gukomeza kubafasha.”
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko kuba i Kigali harimo kubera inama mpuzamahanga bitavuguruza ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID19 harimo na gahunda ya guma mu rugo.
Inama y'ihuriro ry'abayobozi b'inzego z’ibanze mu karere k'ibiyaga bigari,abagore ba rwiyemezamirimo ndetse n'abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri aka karere ije ibanziriza iy'abayobozi b'imijyi ikoresha ururimi rw'igifaransa na yo igomba guternira i Kigali guhera kuri icyi cyumweru hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19.
Jean Damascene MANISHIMWE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru