AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abagize Inteko basabye ko hacukumburwa impamvu inkingi y’imibereho myiza yasubiye inyuma

Yanditswe Nov, 12 2019 16:07 PM | 15,376 Views



Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye ko hacukukumburwa icyatumye inkingi y’imibereho myiza isubira inyuma ku gipimo cya 7%. Ibi intumwa za rubanda zabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo zagezwagaho Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Imiyoborere (RGB).

Ubushakashatsi bw'uyu mwaka wa 2019 ku bipimo by'imiyoborere mu Rwanda, ‘Rwanda Governance ScoreCard’ bukorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, (RGB), bugaragaza ko mu nkingi 8, iya 5 ijyanye no kuzamura imibereho myiza y'abaturage iza ku mwanya wa nyuma n'amanota 68.53% rusubiye inyuma ho amanota 7% ugereranyije n’umwaka wabanje, ikaba ari na yo nkingi rukumbi ifite munsi y'amanota 70%.

Kuri Depite Muhongayire Christine unayobora Komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage mu Mutwe w’Abadepite, ndetse na Depite Begumisa Safari Theoneste, ngo hakenewe ko inzego zose zikanguka zikareba ikibazo nyamukuru kiri mu rwego rw'iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage kugira ngo kivugutirwe umuti mu maguru mashya.

Depite Muhongayire yagize ati ‘‘Njye nagize ikibazo ku kijyanye n'imibereho myiza y'abaturage, aho nagiye mbona ahantu henshi imibare igenda igabanuka. Mu by'ukuri ntabwo ari n'ikibazo nabaza RGB, numva ari ikibazo n'inzego twese twarebaho kuko twese tubereyeho abaturage tugakorera abaturage hanyuma tukagishakira umuti tugashaka ingamba zifatika zo kuzamura imibereho y'abaturage kuko ni rwo rugero rufatika rwerekana ko koko turi mu nzira y'iterambere.’’

Na ho Depite Begumisa we yagize ati ‘‘Wenda mwaza kudufasha kumva uru rwego rwabaye urwa nyuma cyane cyane kuzamura imibereho y'abaturage ibintu by'ingenzi birimo, kubera ko iyi raporo ije mu nteko tuzakomeza tuyiganireho ariko turebe mu by'ukuri ruriya rwego rwabaye urwa nyuma harimo ikihe kibazo nyamukuru, tuzakomeza tubiganire.’’

Igihangayikishije kurushaho kandi, ni uko iyi nkingi yo kuzamura imibereho y'abaturage ari na yo iza ku mwanya wa nyuma mu bundi bushakashatsi ku ishusho y'uko abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya serivisi, Citizen Report Card.

Nko muri gahunda ya VUP ifatwa nk'imwe mu zikomeye mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage, RGB ivuga ko mu bushakashatsi yakoze mu ntara 3 zirimo iy'Iburasirazuba, iy'Iburengarazuba n'iy'Amajyaruguru, yasanze hari amafaranga y'u Rwanda asaga  miliyari 2 na 355 yasanzwe kuri konti ya za koperative Umurenge SACCO ataratanzwe ku baturage ngo biteze imbere.

Umukuru wa RGB, Dr. Usta Kaitesi, atunga agatoki imitangire mibi ya serivisi mu nzego zimwe za Leta, akavuga ko ari yo ntandaro y'ibibazo biri mu rwego rw'imibereho myiza y'abaturage.

Yagize ati ‘‘Dusuzuma imitangire ya serivisi mu mibereho myiza, twasuzumye ibirebana na VUP, dusuzuma ibirebana no kubakira amacumbi abatishoboye. Usanga mu by'ukuri ikibazo gikomeye kirimo cyubakiye ku buryo dutanga serivisi nk'abayobozi, uburyo abagenerwabikorwa batoranywa n'uburyo ibikorwa byihutishwa kugira ngo bibagereho. Iyo urebye muri rusange si uko n'ingamba zo guhindura ubuzima bwabo zidahari ariko izo ngamba uburyo zishyirwa mu bikorwa, mu myifatire y'abayobozi abantu bavuze ko harimo ikimenyane cyinshi, berekana ko harimo kutita ku bikorwa banavuga ko harimo n'abaturage badafite ubunyangamugayo ariko ibibazo byinshi mu by'ukuri byubakiye ku myifatire y'abayobozi.’’

Iki kibazo kimwe n'ibindi bibangamiye iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage, ni bimwe mu bikubiye muri raporo y'ibikorwa ya RGB, yo mu mwaka w'ingengo y'imari ushize wa 2018/2019, uru rwego rwagejeje ku nteko rusange y'Imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko.

Itegeko rishyiraho RGB rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byarwo riteganya ko mu mezi atatu ya mbere ya buri mwaka w’ingengo y’imari, uru rwego rugeza kuri Perezida wa Repubulika no ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi iteranye, raporo ikubiyemo ibikorwa by’Urwego by’umwaka uheruka na gahunda y’ibikorwa by’umwaka ukurikira. Kopi y’iyo raporo ihabwa kandi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ndetse na Minisitiri w’Intebe.

Inkuru mu mashusho




Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage