Yanditswe Jan, 04 2022 15:57 PM | 6,889 Views
Bamwe mu bageze mu zabukuru, baravuga ko iyo batitaweho
uko bikwiye bituma bagira ubwigunge ndetse bikaba byabatera n’agahinda
gakabije.
Politiki y’igihugu y’abageze mu zabukuru, iha abakiri bato inshingano zo kwita ku bageze mu zabukuru no kubungabunga ubuzima bwabo, nk’uko bitangazwa na bamwe mu bashinze umuryango Nsindagiza wita ku bageze mu zabukuru.
Mukarubega Verdianne ufite imyaka 67, avuga ko kuba atarahuraga n'abandi ngo baganire, byari byaramuhejeje mu bwigunge ndetse bikanatuma atamenya aho abandi bageze.
Gusa ngo kuri ubu yungutse inshuti nyinshi kandi z’umumaro, ari naho ahera avuga ko abageze mu zabukuru badakwiye guhezwa, ahubwo ko bakwiye gufashwa kugira ngo uburenganzira n'imibereho myiza yabo irusheho gutera imbere.
Yagize ati ''Abakecuru n’abasaza bakiri mu bwigunge nabo bakwiye guhaguruka mbese bakatureberaho, uwandeba kuri ubu uko meze akanandeba mu gihe cya kera abona ko hari ikintu kinini nahindutseho, ndashishikariza n’abandi baba bakiri aho, ko bashakana bakegerana bagahuriza hamwe imbaraga zabo bakiteza imbere bagasa nk'abandi.''
Karasanyi Vincent we ati ''Twari tubayeho mu bwigunge umuntu akabaho ari nyamwigendaho ndetse ntunamenye mugenzi wawe, ariko aho Nsindagiza iziye turahura tukaganira tukungurana ibitekerezo, ndetse nk’ubu twe dufite agashinga ko guhinga imboga duhuriramo buri wa Kabiri, usanga bituma umuntu ava mu bwigunge kuko urwaye tujya kumusura tukamuganiriza mbese akumva ko na we ari mu muryango.''
Umuyobozi w'umuryango Nsindagiza, Mugabowishema Elia avuga ko iyo abasheshe akanguhe bahagaritse imirimo bakoraga, kubera izabukuru bibagiraho ingaruka harimo no kuba barwara indwara zitandukanye.
''Ibyo bibazo byose iyo bihuriranye ni hahandi usanga ari nko mu rugo arimo gufata nk’imiti y’ubwoko nka butanu cyangwa butandatu kandi ibyo byose bikaba atagifite n'uburyo bwo kubona amafaranga yo kwivuza, niyo yaba afite ubwisungane ariko ugasanga hari andi mafaranga agomba kongeraho kandi adafite, ibyo byose bigahurirana n’uko rimwe na rimwe usanga aba aba wenyine adafite n’uwo babana.”
Muri Gicurusi 2021, nibwo leta y'u Rwanda yashizeho politiki y'abageze mu zabukura ifite intego zirimo no gukora ubukangurambaga mu bakiri bato kugira ngo bakure batekereza ku mibereho yabo y'izabukuru.
Ubushakashatsi bwerekana ko uko serivisi z'ubuvuzi n'imibereho myiza zibaye nke, icyizere cy'ubuzima nacyo kigabanuka.
Kugeza ubu mu Rwanda serivisi z'ubuzima zimaze gutera imbere ari nacyo cyatumye icyizere cy’ubuzima kiva ku myaka 45 mu 1995 kikagera ku myaka 68 muri 2021.
Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abageze mu zabukuru bangana na 10% by'abaturage bose, bavuye kuri 2% mu mwaka wa 1960.
Benjamin Niyokwizerwa
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru