AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abagaragaweho Coronavirus bameze neza ntawurembye-MINISANTE

Yanditswe Mar, 17 2020 12:21 PM | 28,037 Views



Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko abarwayi basanzemo coronavirus ubu barimo kwitabwaho bihagije ku buryo nta n’umwe muri bo urembye.

Ni mu gihe kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda Laborarwari y'Igihugu y'Icyitegererezo iravuga ko imaze kwakira ibizamini by’abasaga 150.

Ku cyicaro cya Laboratwari  y'Igihugu y'Icyitegererezo mu Mujyi wa Kigali ni ho hakirirwa ibizamini by' abakekwaho icyorezo cy'indwara ya Coronavirus bivuye mu bitaro bitandukanye mu gihugu.

Umuyobozi wa serivisi z'ubuzima  mu Rwego rushinzwe Ubuzima mu Rwanda, (RBC), Dr Jean Baptiste Mazarati avuga ko kuva umurwayi wa mbere mu Rwanda yamenyekana ko afite iyi Coronavirus buri munsi bakira ibizamini bisaga 20 na 30 bivuye mu bitaro binyuranye byo mu gihugu.

Umuyobozi  w'ishami rishinzwe gupima virusi zitera indwara binyuze binyuze mutunyangingo Esperance Umumararungu yasobanuye ibizamini bifatwa mu muntu ngo bipimwe.

Yagize ati “Ikizamini dufata tugifata mu mazuru yombi no mu muhogo,kino cyumba duhagazemo ni ho tubasha gukuramo ako gace ko muri virusi tugakomereza no mu bindi byumba,kujya gutegura ibindi bikoresho bisaba kugira ngo tumenye niba ako gace ari aka ya virusi dukeneye, iyo tuvuye muri icyo cyumba tubijyana mu yindi mashini, iyo mashini ni yo izaduha igisubizo cya nyuma ikatubwira ngo uyu murwayi afite ino virusi ya korona cyangwa nta virusi afite.”

Umuyobozi w'ishami rishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo  zandura mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC Dr Jose Nyamusore avuga ko abamaze kwemezwa ko bafite icyorezo cy'indwara ya Coronavirus barimo gukurikiranwa n'abaganga babihuguriwe.

Bajyanwe ahabugenewe mu Kigo nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, akaba yemeza ko ubuzima bwabo bumeze neza.

Yagize ati "Mu by’ukuri bameze neza ntawe uri mu buryo budasanzwe mu gitondo turabahamagara akakubwira ngo ari gukora sport ari gukora pompage kuri sima, bari gukurikiranwa umuriro kubabara umutwe,mu minsi mike bashobora kongera gupimwa dukurikije uko ibimenyetso byagiye bigabanuka tukabona uko ibisubizo bihagaze virusi zashize bakongera gutaha mu miryango yabo.”

Yunzemo ati “Twirinde guhanahana ibiganza,twirinde guhanahana indwara twitsamure neza,dukorore neza tureke gukora mu maso dukarabe intoki n'amazi meza n'isabune kugira ngo tutazavurwa."

Uretse ku Kigo Nderabuzima cya Kanyinya cyateganyijwemo ibyumba 50, hari no Bitaro  bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe hari ibyumba 25,  hakaba n’Ibitaro bya Kabgayi bifite ibyumba 120, byagenewe abanduye iki cyorezo cya Coronavirus.

Ni mu gihe no mu bindi bitaro mu Gihugu hose hagiye hateganywa ibyumba bigenewe kwakira uwagararahp iyi ndwara.

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara mu gihugu cy'u Bushinwa umwaka ushize Laboratwari y'Igihugu y'icyitegererezo mu Rwanda imaze kwakira ibizamini bisaga 1200 by’abantu banyuranye bakekaga ko baba barayanduye.”

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage