Yanditswe Oct, 04 2021 17:43 PM | 35,166 Views
Perezida w’umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donatille asanga abadepite
bakeneye kwihugura mu buryo buhoraho, kugira ngo babashe kugira ubumenyi
bubafasha kuzuza inshingano zabo uko bikwiye muri iyi si ihindagurika.
Kuva kuri uyu wa mbere abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bari mu mahugurwa y’iminsi 4 ku myitwarire n’indangagaciro bikwiye kuranga umudepite.
Perezida w’umutwe w’abadepite Donatille Mukabalisa wayatangije ku mugaragaro, avuga ko ari ngombwa ko abadepite bahora bihugura kubera imiterere y’Isi ya none.
Ati “Turi mu Isi ihindagurika kandi itera imbere mu buryo bwihuse cyane. Nk’abahagarariye abaturage rero tugomba kugendera kuri uwo muvuduko kugirango tubashe guha abaturage ibyo badutegerejeho nkuko babyifuza. Sinshidikanya ko muri iyi minsi 4 tugiye kumara twiga, dusangira ibitekerezo, tunajya impaka tuzakuramo ubushobozi bwisumbuye bwo guhangana n’ibibazo bikomeye duhura nabyo buri munsi muri iyi mirimo dukora nk’abadepite ndetse n’abantu ba rubanda.”
Aya mahugurwa yateguwe n’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko mu muryango w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa, APF.
Laurent Wehrli wo mu Busuwisi ari nawe uyoboye itsinda ritanga aya mahugurwa, nawe ashimangira ko intumwa za rubanda zikwiye guhora ziyungura ubumenyi mu nyungu z’abo zihagarariye.
Yagize ati “Aya mahugurwa azadufasha kugira imyumvire yisumbuye ku buryo indangagaciro no gukumira amakimbirane ashingiye ku nyungu za buri wese bishyirwa mu bikorwa mu nteko zishinga amategeko zo muri Francophonie. Ku ruhande rumwe gushyiraho iyo mirongo migari n’amahame ngengamyitwarire bifasha guteza imbere imiyoborere myiza bikongera n’icyizere rubanda rugirira abo rwitoreye nkuko bigenda muri demokarasi. Rimwe mu mahame ya politiki ni uko uwatowe wese noneho uretse no kuba umudepite atari hejuru y’itegeko. Kubahiriza ayo mahame ngengamyitwarire rero bituma habaho ubutegetsi bugendera ku mategeko nka rimwe mu mahame umuryango wa Francophonie ukomeyeho.”
Binyuze mu butwererane hagati y’impande zombi abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, baherukaga guhugurwa n’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko mu muryango wa Francophonie ku ngingo zitandukanye mu mwaka wa 2019.
Divin Uwayo
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru