Yanditswe Jun, 10 2022 15:58 PM | 158,739 Views
Inteko rusange y’Umutwe
w’Abadepite yashyikirijwe kandi yemeza raporo ku isesengura
ry’imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa
2022-2023, ingana na miliyari 4.658.4 Frw.
Iyi raporo yagaragaje ibikorwa 8 by’ingenzi bizibandwaho mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, aho ibyinshi bizibanda kuri gahunda yo kwihutisha iterambere NST1, icyerekezo 2050 ndetse n’ibyo umukuru w’igihugu aba yaremereye abaturage.
Komisiyo y’ingengo
y’imari n’umutungo by’igihugu mu mutwe w’Abadepite yabanje kugaragariza inteko
rusange ko kugeza mu kwezi kwa 5, ingengo y’imari y’umwaka wa 2021-2022 ingana
na miliyari 4,440.6 igana ku
musozo, imaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo cya
84.6%.
Hari inzego zagaragajwe muri iyi raporo ko zashyize mu bikorwa ingengo y’imari ku gipimo kirenze 100% nka ministeri y’Uburezi iri kuri 135.3%, ikigo gishinzwe ibizamini-NESA kiri ku gipimo cya 111.5% ndetse n’igishinzwe amashuri y’imyuga-RTB kiri ku gipimo cya 104.6%.
komisiyo ivuga ko byatewe n’imishinga yihutirwaga yagombaga gushyirwa mu bikorwa nta kabuza nk’ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri n’ibindi.
Prezida wa komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, Prof Omar Munyaneza asobanura ko kuba hari ibigo 3 byashyize mu bikorwa ingengo y’imari ku gipimo cyo hasi cyane harimo n’ikiri munsi ya 10%, ngo byatewe n’uko ibi bigo bikiri bishya.
Nyuma yo kungurana
ibitekerezo n’inzego zitandukanye hakusanywa ibitekerezo byashingirwaho mu
itegurwa ry’ingengo y’imari, raporo ku isesengura ry’ingengo y’imari u Rwanda
ruteganya gukoreshwa mu mwaka wa 2022-2023 rigaragaza ko izaba ingana na
miliyari ibihumbi 4.658.4, iziyongeraho amafaranga agera kuri Miliyari 217.8
FRW bingana na 4.9% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa
2021/2022 ugana ku musozo.
Abagize inteko ishinga amategeko basabye ko ibibazo bireba ubuzima rusange bw’abaturage, bikwiye kuzakomeza kwitabwaho uhereye ku gukumira ibiza ndetse n’ubuhinzi.
Inteko rusange yamurikiwe ingengo y’imari n’ingamba z’igihe giciriritse cy’imyaka 3 izava mu mwaka wa 2022/2023-2024/2025, aho byagaragaye ko izamuka nubwo habaye ihungabana ry’ubukungu ku rwego rw’Igihugu ryatewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, n’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu yasobanuye ko bimwe mu byibanzweho mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka utaha, bizibanda kuri gahunda yo kwihutisha iterambere/NST1 yegereza umusozo.
Komisiyo y’ingengo
y’imari n’umutungo by’igihugu kandi yagaragaje ko hari ibyuho 207 bifite agaciro ka miliyari 328.2 byihutirwa
byagaragaye mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, bikaba bingana na 7.5%
by’ingengo y’imari yose, bityo ngo bititaweho bikaba byandindiza ibikorwa
n’imishinga imwe n’imwe.
Ibitekerezo byatanzwe n’abagize inteko ishinga amategeko birohererezwa guverinoma ibyigeho itegure umushinga w'itegeko, ariwo uzazanwa mu nteko rusange ku munsi wa Kane w'icyumweru cya 2 cy'ukwezi kwa 6, numara kwemeza nibwo umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari uzatorwa mbere ya tariki 30/06 kugir ango izatangire gukoreshwa kuva tariki ya 1 Nyakanga.
Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru