AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Inteko yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ingengo y’Imari ya 2021/22

Yanditswe Jun, 22 2021 18:36 PM | 35,036 Views



Kuri uyu wa Kabiri, abagize inteko ishinga amategeko bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ingengo y’Imari ya 2021/2022, irimo igice kinini cy'amafaranga azakoreshwa mu bikorwa by'iterambere n'ishoramari.

Mu ngengo y'imari yose hamwe ingana na Miliyari 3,807.0 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo miliyari  1,393.3 azakoreshwa mu ngengo y’imari y’iterambere bingana na 36.6%, naho miliyari 43.8 z’amafaranga y’u Rwanda akoreshwe mu ishoramari.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,543.3 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 67% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2021/2022.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 612.2 bingana na 16% by’Ingengo y’imari yose, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 651.5 bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.

Imwe mu mishinga yahawe amafaranga muri iyi ngengo y'imari, harimo uw'ubushakashatsi mu by’ubuhinzi wagenewe miliyari 3.2, hakaba uwo gutunganya icyanya kizakorerwamo ubuhinzi mu karere ka Gatsibo wagenewe miliyari 25.

Hateganyijwe umushinga wo kugura ibiraro bibiri byimukanwa bizatwara miliyari 1.5 bikazafasha koroshya urujya n’uruza mu bihe by’ibiza, n’umushinga wo kubaka umuhanda wa Sonatube Gahanga-Akagera wagenewe miliyari 13.1 Frw.

Mu mishinga yo kongera ingufu kandi harimo, uwo kugeza amashanyarazi kuri bose hubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya kabiri wagenewe Miliyari 8.1 rukaba rwitezweho gutanga Megawatt 43,5, ruzuzura rutwaye Miliyoni 214 $.

Undi mushinga ni Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, leta ivuga ko izakomeza kubaka igice cya mbere kikagera ku kigero cya 85%, ibi bikazagendana no kubaka umuhanda ugihuza n'umujyi wa Kigali.

Mu mishinga kandi ikomeye izibandwaho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari harimo, kubaka ikimoteri cyakira kandi gitunganya imyanda yoroshye n’ikomeye mu mujyi wa Kigali.

Muri iyi ngengo y'Imari kandi, Minisiteri y'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yerekanye ko hazanashyirwa imbaraga muri gahunda yo kwegereza abaturage amazi meza  binyuze mu kubaka imiyoboro y’amazi no gufukura amariba.

Yavuze ko muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura, afite uruhare rugera kuri 84% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage