AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abadepite batoye itegeko rigenda ingengo y’imari ivuguruye

Yanditswe Feb, 26 2020 18:00 PM | 23,799 Views



Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rivugurura ingengo y’imari ikoreshwa n’u Rwanda muri uyu mwaka w’imari wa 2019/2020. Iyo ngengo y’imari ivuguruye ingana na miliyari ibihumbi 3 na cumi na zirindwi.

Abadepite 52 bose bari bitabiriye ibikorwa by’inteko rusange kuri uyu wa Gatatu bemeje iyi ngengo y'imari yiyongereyeho miliyari zigera kuri 140.1 z'amafranga y'u Rwanda ku yari isanzwe ikoreshwa guhera mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize wa 2019. Ibi byatumye ingengo y’imari iva kuri miliyali ibihumbi 2,876.9 igera kuri miliyali 3,017.1.

Minisitri w’Imari n’igenamigambi Dr. Uziel Ndagijimana yavuze ko zimwe mu mpamvu zo kongera amafaranga azakoreshwa na leta mu ngengo y’imari ya 2019-2020 ari ibigo bishya byashinzwe n’ibyimuriwe mu ntara bisaba gutunganyirizwa aho bizakorera.

Mu ngengo y’imari ivuguruye amafaranga aturuka ku nkunga z'amahanga azagabanuka ho miliyari zigera kuri 6.8 ave kuri miliyari 409.8 agere kuri miliyari 403.

Mu ngengo y’imari ivuguruye, amafaranga ava ku misoro aziyongeraho miliyari 33.3 avuye kuri miliyari 1.535.8 agere kuri miliyari 1.569. Amafranga aturaka mu mahoro azagera kuri miliyari 232.9 avuye kuri miliyari 190.4 ibigaragaza inyongera ya miliyari 42.4 z'amanyarwanda.

RUZIGA Emmanuel Masantura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage