AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abadepite bashimye uko Umujyi wa Kigali ushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by'abaturage

Yanditswe Dec, 03 2022 17:47 PM | 227,025 Views



Abadepite bashimye uburyo Umujyi wa Kigali ushyira imbaga mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere n'imibereho by'abaturage, bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bagezweho na gahunda za Leta zigenewe abatishoboye bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse.  

Mu rwego rwo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta, abagize inteko ishinga amategeko bakorera ingendo mu turere dutandukanye tw’igihugu, bakaganira n’ubuyobozi ndetse n’abaturage kuri gahunda zitandukanye zabashyiriweho.

Kuri uyu wa Gatandatu, abadepite baganiriye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, mu bibazo 288 bari basabye Umujyi wa Kigali kwitaho bigakemuka, 254 byabonewe ibisubizo.

Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Eda Mukabagwiza yashimye uburyo Umujyi wa Kigali wihatira gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage.

Nyuma yo gusura uturere no kuganira n’abaturage abadepite bakora raporo igashyikirizwa inteko rusange.

Muri izi ngendo z'abadepite, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa agaragaza ibibazo byugarije umuryango nk’imbogamizi ikomeye abadepite bakwiye gukorera ubuvugizi kuko bibangamira irindi terambere.

Mu miturire, Umujyi wa Kigali umaze gutuza ingo 3541 mu 7,749 zigomba gutuzwa. 

Mu ngo 27,144 zikennye 14,878 zahawe inkunga muri gahunda ya VUP.  

Mu kwegerereza abaturage amazi meza umujyi wa Kigali uri ku kigero cya 95,9% ni mu gihe amashanyarazi ari 97,3%


Mbabazi Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage