Yanditswe Dec, 03 2022 17:47 PM | 227,025 Views
Abadepite bashimye uburyo Umujyi wa Kigali ushyira imbaga mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere n'imibereho by'abaturage, bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bagezweho na gahunda za Leta zigenewe abatishoboye bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse.
Mu rwego rwo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta, abagize inteko ishinga amategeko bakorera ingendo mu turere dutandukanye tw’igihugu, bakaganira n’ubuyobozi ndetse n’abaturage kuri gahunda zitandukanye zabashyiriweho.
Kuri uyu wa Gatandatu, abadepite baganiriye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, mu bibazo 288 bari basabye Umujyi wa Kigali kwitaho bigakemuka, 254 byabonewe ibisubizo.
Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Eda Mukabagwiza yashimye uburyo Umujyi wa Kigali wihatira gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage.
Nyuma yo gusura uturere no kuganira
n’abaturage abadepite bakora raporo igashyikirizwa inteko rusange.
Muri izi ngendo z'abadepite, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa agaragaza ibibazo byugarije umuryango nk’imbogamizi ikomeye abadepite bakwiye gukorera ubuvugizi kuko bibangamira irindi terambere.
Mu miturire, Umujyi wa Kigali umaze gutuza ingo 3541 mu 7,749 zigomba gutuzwa.
Mu ngo 27,144 zikennye 14,878 zahawe inkunga muri gahunda ya VUP.
Mu
kwegerereza abaturage amazi meza umujyi wa Kigali uri ku kigero cya 95,9% ni mu
gihe amashanyarazi ari 97,3%
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru