AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abadepite barifuza ko hongerwa imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko

Yanditswe Mar, 30 2021 17:51 PM | 4,083 Views



Kuri uyu wa Gatatu, abadepite basabye Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside n'izindi nzego bireba kongera imbaraga muri gahunda zigamije kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rubyiruko.

Zimwe mu  nkomoko z' ibitekerezo biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko cyane cyane ururi hanze y'Igihugu zirasobanurwa na Muhire Louis Antoine wakuriye muri Canada ubu akaba aba mu Rwanda.

Ati "Ngendeye kuri experiance yanjye icya mbere ni abagendera ku makuru atariyo ku Rwanda kuko hariya havugwa byinshi, icya kabiri hari abafashwe bugwate n'ababyeyi babo basize bakoze amarorerwa muri iki gihugu, ikindi hari abashaka amaramuko bava hano bakajya kubeshya kugira ngo babone ibyangombwa byo kuba hanze ibyo rero usanga bisangiye impamvu ituma hari abatavuga ukuri ku Rwanda,  rero urubyiruko rumwe ruri hanze iyo, iyo babonye amakuru nk'ayo haba abo bagerayo babeshya cyangwa abo babyeyi bavuga ibitari byo kubera ibyo bakoze bituma na rwo ruyoba maze bakajya ku mbuga nkoranyambaga bakavuga ibitari byo ku Rwanda."

Inzego zifite mu nshingano kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge zimaze imyaka zishyizeho uburyo bwo kwigisha urubyiruko ububi bwa Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.

Ibi kandi ni urugamba rukomeje, n'ubwo bimeze gutyo ku ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo ubwo Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda,  uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside yagezaga ku Nteko Rusange Umutwe bw'Abadepite raporo ku isesengura yakoze ku bikorwa bya Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG)  yagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha no kwimakaza ubumwe n' ubwiyunge mu rubyiruko hagamijwe kurwanga ingengabitekerezo ya Jenoside murir wo kandi mu nzego zose kuko basanze yariyongereye mu myaka 3 ishize.

Depite Mukamana Elisabeth Perezida w'iyi komisiyo yabwiye yavuze  icyo we na bagenzi we babonye cyakorwa mu guhangana niki kibazo.

Ati "Icya mbere ni ukwigisha, babagaragariza indangagaciro z'umuco nyarwanda birimo gukunda igihugu, gukunda umurimo, nibindi rero na gahunda ya Ndi Umunyarwanda igomba gushyirwamo imbaraga mu rubyiruko haba mu bize cyane cyane no mu rwego rw'abikorera bikagera no ku mudugudu rero aba nibigishwa neza bakerekwa ko gukora bakiteza imbere ari ingenzi cyane, amakuru bakura ku mbuga nkoranyambaga ntazabahungabanya, ntacyo ashobora kubahinduraho."

Muri rusange abadepite bavuze ko mu isesengura ryabo basanze ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje kwiyongera, bityo ko inzego zose zigomba gufatanya muri uru rugamba kandi hakibandwa ku rubyiruko.

Mu bindi abadepite basabye CNLG na Minisiteri y'Ibikorwa remezo kugaragaza ingengabihe yo kubaka ibikorwaremezo bya ngombwa ku nzibutso  za Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ziri ku rwego rw' igihugu zatoranyijwe gushyirwa  ku rutonde rw'umurage w'Isi rwa UNESCO.

Fiston Felix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage