Yanditswe May, 06 2021 19:22 PM | 46,065 Views
Bamwe mu bacuruzi n'abaturage, barishimira ko bongerewe isaha yo gukora niyo kuba bamaze kugera mu rugo, kuko bizabafasha mu mikorere yabo.
Ibi barabivuga nyuma y'ibyemezo by'inama y'abaminisitiri yateranye tariki 5 Gicurasi 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame, byashyizemo ingingo ivuga ko ingendo zibujijwe guhera saa ine z'ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.
Ubusanzwe abakora ibikorwa bitandukanye bafungaga saa mbiri z’umugoroba, bakagera mu rugo saa tatu.
Impuguke mu bukungu nazo zivuga ko ingamba zigamije gufungura ibikorwa bitandukanye, igihe cyo gukora nacyo kikaba kigenda kiyongera ari ibintu bizagira uruhare mu kuzahura ubukungu bwakomwe mu nkora n'icyorezo cya Covid-19.
Umumotari witwa Hakizimana Cassien yagize ati “Abantu babaga batararangiza ibikorwa byabo, hari nk’abavaga mu kazi batinze kandi bagombaga kujya guhaha ariko bikabagora, isaha bongeyeho iraza kudufasha.”
Umucuruzi witwa Nyirahabineza Rose ukorera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko iki cyemezo ari cyiza, agasaba ko igisigaye gukorwa ariko banareba kuri 50% by’abacuruzi basabwa kujya mu isoko, kuko ngo iyo basibye kujya mu kazi bibateza igihombo.
Impuguke mu by’ubukungu, Habyarimana Straton, avuga ko iterambere ry’igihugu rifite aho rihurira n’umusaruro abaturage baba bakora.
Agira ati “Iterambere ry'igihugu rifite aho rihurira n'umusaruro batanga mu byo bakora, umusaruro nawo uturuka mu byo winjije, ibyo winjije bishobora kuba amafaranga ariko bishobora kuba n'imbaraga iyo rero imbaraga ziyongereye niko n'umusaruro wiyongera.”
Umusaruro ku bakozi ugaragarira ku masaha bakoze cyane cyane iyo ingufu zashyizwemo ari izisanzwe, iyo hingerewe amasaha yo gukora cyane cyane ibijyanye n’ubucuruzi cyangwa ku bantu bikorera, usanga nk'isaha imwe yiyongereye, haba hiyngereyeho ibintu byinshi.”
Avuga ko yacuruje n’ibyo yungutse, iyo ugiye ubiteranya bigira icyo byongera ku musaruro w'igihugu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru