AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abacuruzi bishimiye isaha yongerewe kuba abantu bamaze gutaha

Yanditswe May, 06 2021 19:22 PM | 46,065 Views



Bamwe mu bacuruzi n'abaturage, barishimira ko bongerewe isaha yo gukora niyo kuba bamaze kugera mu rugo, kuko bizabafasha mu mikorere yabo.

Ibi barabivuga nyuma y'ibyemezo by'inama y'abaminisitiri yateranye tariki 5 Gicurasi 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame, byashyizemo  ingingo ivuga ko ingendo zibujijwe guhera saa ine z'ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

Ubusanzwe abakora ibikorwa bitandukanye bafungaga saa mbiri z’umugoroba, bakagera mu rugo saa tatu.

Impuguke mu bukungu nazo zivuga ko ingamba zigamije gufungura ibikorwa bitandukanye, igihe cyo gukora nacyo kikaba kigenda kiyongera ari ibintu bizagira uruhare mu kuzahura ubukungu bwakomwe mu nkora n'icyorezo cya Covid-19.

Umumotari witwa Hakizimana Cassien yagize ati “Abantu babaga batararangiza ibikorwa byabo, hari nk’abavaga mu kazi batinze kandi bagombaga kujya guhaha ariko bikabagora, isaha bongeyeho iraza kudufasha.”

Umucuruzi witwa Nyirahabineza Rose ukorera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko iki cyemezo ari cyiza, agasaba ko igisigaye gukorwa ariko  banareba kuri 50% by’abacuruzi basabwa kujya mu isoko, kuko ngo iyo basibye kujya mu kazi  bibateza igihombo.

Impuguke mu by’ubukungu, Habyarimana Straton, avuga ko iterambere ry’igihugu rifite aho rihurira n’umusaruro abaturage baba bakora.

Agira ati “Iterambere ry'igihugu rifite aho rihurira n'umusaruro batanga mu byo bakora, umusaruro nawo uturuka mu byo winjije, ibyo winjije bishobora kuba amafaranga ariko bishobora kuba n'imbaraga iyo rero imbaraga ziyongereye niko n'umusaruro wiyongera.”

Umusaruro ku bakozi ugaragarira ku masaha bakoze cyane cyane iyo ingufu zashyizwemo ari izisanzwe, iyo hingerewe amasaha yo gukora cyane cyane ibijyanye n’ubucuruzi cyangwa ku bantu bikorera, usanga nk'isaha imwe yiyongereye, haba  hiyngereyeho ibintu byinshi.”

Avuga ko yacuruje n’ibyo yungutse, iyo ugiye ubiteranya bigira icyo byongera ku musaruro w'igihugu.


Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage