AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abacuruzi barasabwa koroherezwa kwishyura ipatanti n’umusoro ku bukode bw’inzu

Yanditswe Jan, 25 2021 08:59 AM | 5,432 Views



Mu gihe umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo abatanga umusoro ku  bukode bw’inzu ndetse n’ipatanti barasaba ko ikigo cy’imisoro n’amahoro cyabongereza igihe cyo gusora nkuko byagenze ku mitungo itimukanwa.

Tariki 31 Mutarama 2021 ni cyo gihe ntarengwa cyo gutanga imisoro ku bukode bw’iinzu ndetse no kwishyura ipatante. Ku batuye Umujyi wa Kigali,ngo iri ni ihurizo ku mpamvu zitandukanye ahanini zishingiye ku kuba iyi tariki isanze hariho gahunda ya Guma mu rugo.

Ku ruhande rumwe ngo abakodesha inzu z’ubucuruzi n’izo gukoreramo bagaragaza ko nta bushobozi bafite bwo kwishyura ubukode bitewe n’ingaruka za Covid-19 muri rusange na Guma mu rugo by’umwihariko.

Ku rundi ruhande ngo amabwiriza ya Guma mu rugo ntiyorohereza abashaka gutanga umusoro kujya ku biro by’ikigo cy’imisoro n’amahoro ndetse ngo ku batari bake gukoresha ikoranabuhanga ryashyizweho ni ingorabahizi.

Komiseri ushinzwe imisoro y'inzego zegereye abaturage mu kigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro, Karasira Erneste Karasira avuga ko abaturage batanga ipatante ku bikorwa by'ubucuruzi n'abatanga umusoro ku nyungu z'ubukode bw'inzu bahuye n'ikibazo cyo kumenyekanisha no kwishyura kubera kubura na ho babikorera bakifashisha abakozi b'iki kigo babahamagara kuri telefone.

Na ho ku kibazo cy'ababuze amafaranga yo kwishyura kubera ikibazo cya gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali cyakomye mu nkokora ibikorwa by'ubucuruzi n'ubukode bw'inzu ngo ntiyakemeza ko bazongererwa igihe. Cyakora ngo inzego zibifitiye ububasha nizibona ari ikibazo gikomeye zagifataira umwanzuro.

Ikigo cy'imisoro n'amahoro kigaragaza ko mu cyumweru cyashize mu bacuruzi basaga ibihumbi 300,000 batanga ipatante ku bikorwa by'ubucuruzi n'abaturage ibihumbi 30,000 batanga umusoro ku nyungu z'ubukode bw'inzu abari bamaze kumenyekanisha no kwishyura ni 10% gusa bya bose.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage