Yanditswe Jan, 27 2021 09:55 AM | 10,267 Views
Hirya no niho ababyeyi barinubira ko ibigo byongereye amafaranga y’ishuri batabigizemo uruhare. Na ho abayobozi b’ibyo bigo bakavuga ko batari kubona uko bakoranya inama mu gihe icyorezo cya koronavirusi cyongereye ubukana.
Ni ikibazo kiri mu bigo by'amashuri byaba ibya leta ndetse n'ibyingenga.Ababyeyi babifitemo abanyeshuri bahangayikishijwe n'uko batunguwe no gusabwa andi amafaranga y'ishuri yiyongera kuyo bari barishyuye bababwira ko iki gihembwe cyabaye kirekire kandi bigakorwa nta ruhare babigizemo.
Abayobozi b'ibigo by'amashuri bavuga ko mu ri iki gihe amakoraniro y'abantu benshi atemerewe guhura byatumye badatumizaho inama rusange z'ababyeyi.Cyakora bakoranye na komite zihagarariye ababyeyi ndetse aho bishoboka bakoresha imbuga nkoranyambaga bashyiramo na bamwe mu babyeyi hemezwa umusanzu w'inyongera ababyeyi bagomba gutanga kugira ngo imibereho y'abanyeshuri ikomeze kumera neza kuko iki gihembwe cyabaye kirekire.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Twagirayezu Gaspard yavuze ko minisiteri iri gusuzuma iki kibazo.
Kugeza ubu amasomo mu bigo by'amashuri yo mu ntara arakomeje.Mu gihe mu bigo by'amashuri yo mu Mujyi wa Kigali yahagaritswe kubera icyorezo cya COVID19 ndetse abanyeshuri biga bataha bari mu ngo zabo,mu gihe abo mu bigo bicumbikira abanyeshuri bagumye ku bigo ariko nta masomo atangwa.
Jean Paul TURATSINZE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru