AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ababyeyi barinubira izamurwa ry'amafaranga y'ishuri batabigishijwemo inama

Yanditswe Jan, 27 2021 09:55 AM | 10,267 Views



Hirya no niho ababyeyi barinubira ko ibigo byongereye amafaranga y’ishuri batabigizemo uruhare. Na ho abayobozi b’ibyo bigo bakavuga ko batari kubona uko bakoranya inama mu gihe icyorezo cya koronavirusi cyongereye ubukana.

Ni ikibazo kiri mu bigo by'amashuri byaba ibya leta ndetse n'ibyingenga.Ababyeyi babifitemo abanyeshuri bahangayikishijwe n'uko batunguwe no gusabwa andi  amafaranga y'ishuri yiyongera kuyo bari barishyuye bababwira ko iki gihembwe cyabaye kirekire kandi bigakorwa nta ruhare babigizemo.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri bavuga ko mu ri iki gihe amakoraniro y'abantu benshi atemerewe guhura byatumye badatumizaho inama rusange z'ababyeyi.Cyakora bakoranye na komite zihagarariye ababyeyi ndetse aho bishoboka bakoresha imbuga nkoranyambaga bashyiramo na bamwe mu babyeyi hemezwa umusanzu w'inyongera ababyeyi bagomba gutanga kugira ngo imibereho y'abanyeshuri ikomeze kumera neza kuko iki gihembwe cyabaye kirekire.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Twagirayezu Gaspard yavuze ko minisiteri iri gusuzuma iki kibazo.

Kugeza ubu amasomo mu  bigo by'amashuri  yo mu ntara arakomeje.Mu gihe mu bigo by'amashuri yo mu Mujyi wa Kigali yahagaritswe kubera icyorezo cya COVID19 ndetse abanyeshuri biga bataha bari mu ngo zabo,mu gihe abo mu bigo bicumbikira abanyeshuri bagumye ku bigo ariko nta masomo atangwa.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage