Yanditswe Jul, 06 2022 16:42 PM | 57,063 Views
Ababyeyi bagana ibitaro bya Gakoma biherereye mu Murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, baravuga ko kuba birimo kuvugururwa ndetse hanazamurwa inyubako nshya ya serivisi yaho ababyeyi babyarira, serivisi bahabwa zizarushaho kunoga.
Ibi bitaro bya Gakoma byubatswe mu mwaka wa 1981 ariko inyubako zisanzwe z’ibi bitaro zimaze iminsi zivuguruwe, ndetse harimo no kubakwa uruzitiro rwabyo hamwe n’inyubako nshya y’ababyeyi (maternity) nabyo biri hafi kuzura.
Ababyeyi bagana ibi bitaro baravuga ko bigiye guca ubucucike bw’ababyeyi bwarangwaga kuri ibi bitaro.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gakoma, Dr.Pascal Ngiruwonsanga avuga ko uretse inyubako zirimo kuvugururwa ndetse n’izirimo kubakwa, hari na gahunda yo kongera ibikoresho by’ubuvuzi byifashishwa n’ibitaro ndetse no kongera abaganga n’abaforomo mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi inoze kubagana ibi bitaro.
Ibi bitaro bya Gakoma bitanga serivisi ku baturage ibihumbi 163 baturuka mu Mirenge 5 yo mu karere ka Gisagara ndetse n’Umurenge wa Ntyazo wo mu karere ka Nyanza.
Byavuguruwe mu ngengo y’imari irangiye kuri miliyoni 42 Frw bikozwe n'ibitaro, naho kubaka inyubako y’ababyeyi, Maternity no ku bizitira, birimo gukorwa n’Akarere ka Gisagara ku bufatanye na ENABEl.
Ni umushinga uzatwara miliyoni hafi 450 Frw, kugeza ubu imirimo yo kubaka uruzitiro igeze kuri 90%, naho kubaka Maternity bigeze kuri 60%. Biteganyijwe ko izuzura muri Nzeli uyu mwaka.
Jean Marie Vianney Nshimiyimana
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru