Yanditswe Jul, 06 2022 16:42 PM | 56,150 Views
Ababyeyi bagana ibitaro bya Gakoma biherereye mu Murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, baravuga ko kuba birimo kuvugururwa ndetse hanazamurwa inyubako nshya ya serivisi yaho ababyeyi babyarira, serivisi bahabwa zizarushaho kunoga.
Ibi bitaro bya Gakoma byubatswe mu mwaka wa 1981 ariko inyubako zisanzwe z’ibi bitaro zimaze iminsi zivuguruwe, ndetse harimo no kubakwa uruzitiro rwabyo hamwe n’inyubako nshya y’ababyeyi (maternity) nabyo biri hafi kuzura.
Ababyeyi bagana ibi bitaro baravuga ko bigiye guca ubucucike bw’ababyeyi bwarangwaga kuri ibi bitaro.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gakoma, Dr.Pascal Ngiruwonsanga avuga ko uretse inyubako zirimo kuvugururwa ndetse n’izirimo kubakwa, hari na gahunda yo kongera ibikoresho by’ubuvuzi byifashishwa n’ibitaro ndetse no kongera abaganga n’abaforomo mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi inoze kubagana ibi bitaro.
Ibi bitaro bya Gakoma bitanga serivisi ku baturage ibihumbi 163 baturuka mu Mirenge 5 yo mu karere ka Gisagara ndetse n’Umurenge wa Ntyazo wo mu karere ka Nyanza.
Byavuguruwe mu ngengo y’imari irangiye kuri miliyoni 42 Frw bikozwe n'ibitaro, naho kubaka inyubako y’ababyeyi, Maternity no ku bizitira, birimo gukorwa n’Akarere ka Gisagara ku bufatanye na ENABEl.
Ni umushinga uzatwara miliyoni hafi 450 Frw, kugeza ubu imirimo yo kubaka uruzitiro igeze kuri 90%, naho kubaka Maternity bigeze kuri 60%. Biteganyijwe ko izuzura muri Nzeli uyu mwaka.
Jean Marie Vianney Nshimiyimana
Ababyeyi b'Intwaza muri Rusizi barashimira Perezida Kagame wabubakiye akanabaha ababitaho
Aug 13, 2022
Soma inkuru
Abahanga mu by'umuco banenze imyambarire n’ubusinzi biranga bamwe mu rubyiruko
Aug 13, 2022
Soma inkuru
RCS yasezereye mu cyubahiro abakozi b'uru rwego 86 bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Aug 12, 2022
Soma inkuru
BNR yagaragaje ko icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibyo igihugu gitumiza cyazamutse
Aug 12, 2022
Soma inkuru
SENA yatoye umushinga w'itegeko ngenga rigena imicungire y'imari ya leta
Aug 12, 2022
Soma inkuru
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru