AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Aba Polisi bafashwe mu ihererekanywa rya ruswa

Yanditswe Apr, 27 2016 11:40 AM | 2,213 Views



Polisi y’u Rwanda iratangaza ko nta mupolisi cyangwa undi muntu uwo ari we wese uzitwaza icyo aricyo muri sosiyete ngo yake ruswa kuko ngo atazigera yihanganirwa.

Ibi ni mu gihe polisi y’u Rwanda yerekanye abapolisi 2 bashinzwe umutekano wo mu muhanda, bakekwaho kwaka no kwakira ruswa, ubwo bari mu kazi bashinzwe mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa MBERE mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Aba bapolisi uko ari 2 batawe muri yombi bose bafite ipeti ribanza mu gipolisi “police constable”. Police isobanura ko bagerageje kwaka ruswa mu muhanda, ariko batahurwa n’abagenzuzi babo muri ako kazi. Mu byo basanganywe kandi ngo harimo n’amafaranga ya ruswa bari bamaze kwaka abaturage mu muhanda nk’uko umuvugizi wa police y’u Rwanda ACP Celestin TWAHIRWA yabisobanuye, "Ni abapolisi 2, bafatiwe mu cyaha cyo kwaka no kwakira ruswa bari mu kazi kabo ,ni abapolisi bakora akazi ka traffic ariko bo niyo bari mukazi ,bagira abagenda babagenzura umunsi ku wundi. Ababayobora mu gihe bari mu igenzura nka saa munani z’ijoro, basanze barimo kwakira ruswa babafatira mu cyuho.’’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanavuze ko nta mupolisi cyangwa undi muntu uwo ari we wese uzitwaza icyo aricyo cyangwa icyubahiro yaba afite muri sosiyete ngo yake ruswa, kuko ngo uzabigerageza wese azafatwa kandi agakurikiranwa n’amategeko.

Ibi kandi ngo bikwiye kubera buri wese urugero uzashaka kwaka ruswa kuko ngo nta kwihangana gukwiye kubaho ku cyaha. 

Imibare ya polisi iheruka, igaragaza ko mu myaka 3 ishize hamaze gufatwa abapolisi barenga 100 bakekwaho kwaka ruswa, ibintu bigaragazwa nk’ikibazo gikomeye arikona none polisi yahagurukiye kurwanya  yivuye inyuma.

Inkuru irambuye mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage