AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

APR FC yatsinze Rayon Sports, irayanikira muri Shampiyona

Yanditswe Mar, 09 2024 18:04 PM | 147,710 Views



Ibitego bibiri bya Niyigena Clément na Niyibizi Ramadhan byafashije APR FC gutsinda Rayon Sports 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona ihita iyirusha amanota 13 ku rutonde rw’agateganyo.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Werurwe 2024. Wari utegerejwe na benshi ku mpande zombi cyane ko ari umwe mu mikino ikomeye ku butaka bw’u Rwanda.

Ugitangira, APR FC ni yo yawinjiyemo mbere ndetse ku munota wa gatatu yahise ifungura amazamu ku gitego cya Myugariro Niyigena Clément agitsindishije umutwe ku mupira yahawe na Yunusu Nshimiyimana.

Rayon Sports yagiye mu kibuga isabwa gutsinda kugira ngo igabanye ikinyuranyo hagati yayo na APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona ariko ntiyahiriwe.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka, Ikipe y’Ingabo iyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa Gikundiro.

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira Rayon Sports nubwo na yo yanyuzagamo igashaka uko yakwishyura igitego nk’ikipe yari mu rugo ariko amahirwe yabonye ntacyo yabyaye.

Umukino uri kugana mu minota ya nyuma, APR FC yasaga n’iri kotswa igitutu yabonye igitego cy’umutekano cyinjijwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira yahawe na Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 79.

Uyu mukino wasifuwe na Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’, warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

Kugeza ubu nyuma y’imikino 24 imaze gukinwa, APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 58, aho irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 13 kuko yo ifite 45.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage