AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

AMAFOTO: Perezida Kagame yakiriye Robert Pires na Ray Parlour bakiniye Arsenal

Yanditswe Feb, 09 2022 19:19 PM | 51,687 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yaganiriye na Robert Pires na Ray Parlour bahoze bakinira Arsenal, bari kumwe n'imiryango yabo, bakaba basoje ibikorwa byo gusura u Rwanda.

Aba banyabigwi b’ikipe ya Arsenal bavuga ko u Rwanda n’iyi kipe ari nk’umuryango umwe, ibi bakaba babitangaje ubwo bagiranaga ibiganiro n’abafana ba Arsenal babarizwa mu Rwanda, mbere y’uko bakirwa na Perezida Paul Kagame.

Aba bombi bavuga ko bishimiye igihugu cy’u Rwanda n’ibyo bahabonye mu ruzinduko bahagirira kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru muri gahunda ya Visit Rwanda, ku buryo bagereranya  ubu bufatanye nk’impano hagati y’impande zombi.

Robert Pires yakiniye ikipe ya Arsenal kuva mu 2000 kugeza mu 2006, mu gihe mugenzi we Raymond Parlour we yayikiniye kuva mu 1992 kugeza mu 2004. 

Ni bamwe batwaranye igikombe n’iyi kipe idatsinzwe umukino n’umwe mu 2004, ubwo batozwaga na Arsene Wenger nawe uherutse mu Rwanda. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage