Yanditswe Jan, 20 2021 13:24 PM | 6,127 Views
Ku munsi wa kabiri wa Gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa
Kigali, urujya n’uruza rwari rwagabanutse ugereranyije n’umunsi wa mbere.
Ku wa 18 Mutarama 2021 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yafashe icyemezo cyo gushyira muri gahunda ya Guma mu Rugo Umujyi wa Kigali bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya COVID19.
Kuri uyu wa Kabiri wari umunsi wa mbere w’iyo gahunda, aho waranzwe n’urujya n’uruza, abaturage banyuranye bakaba barafashijwe kujya mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Kuri uyu wa Gatatu ni umunsi wa gatatu wa Guma mu Rugo, mu masaha ya mbere ya saa sita, mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali urujya n’uruza rwari rwagabanutse, aho serivisi zakoraga ari izibyemerewe.
Nko mu gace ka Nyabugogo, aba ubucuruzi bw’ibiribwa bwakomeje ariko n’abaturage bahaha bari benshi.
Aya ni amafoto agaragaza uko byari byifashe.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru