AMAFOTO: Inteko rusange y'Umuryango Unity Club yatoye komite nshingwabikorwa

AGEZWEHO

  • Suede yahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 8 Frw – Soma inkuru...
  • U Rwanda n'u Bushinwa byasinyanye amasezerano akuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa – Soma inkuru...

AMAFOTO: Inteko rusange y'Umuryango Unity Club yatoye komite nshingwabikorwa

Yanditswe Oct, 15 2021 19:03 PM | 74,500 Views



Mu nama y'inteko rusange y'umuryango Unity Club y'uyu munsi, hatowe komite nshingwabikorwa nshya iyobowe na Kayisire M. Solange nk'umuyobozi wungirije wa mbere, na Uwacu Julienne nk’ nk'umuyobozi wungirije wa kabiri.

Iyi Nteko rusange yo kuri utu Gatanu, yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, washinze umuryango Unity Club Intwararumuri akaba ari nawe muyobozi mukuru wawo.

Kayisire M. Solange asimbuye kuri uwo mwanya Monique Nsanzabaganwa uherutse gutorerwa kuba visi Perezida wa komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Iyi nama y'Inteko rusange ya 14 n'umwiherero w'abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, ibaye mu gihe kuri uyu wa Gatandatu uyu muryango wizihiza yubile y'imyaka 25 umaze ushinzwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Suede yahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 8 Frw

Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania

U Rwanda n'u Bushinwa byasinyanye amasezerano akuraho gusoresha kabiri ibi

Urukiko rw'ikirenga rurasaba abaturage kudatanga ruswa kugirango babone ser

Dr Nsanzimana uyobora RBC yahagaritswe

Dr Ndagijimana yavuze ku izamuka ry’ubukungu ku gipimo cya 10.2% n'uk