AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

AMAFOTO: Abaturage beretswe 4 bakekwaho guhungabanya umutekano i Rusizi

Yanditswe Oct, 27 2019 09:50 AM | 21,376 Views



Abantu 4 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa  bimaze iminsi bihungabanya umutekano mu Karere ka Rusizi, birimo na grenade yatewe mu Mujyi wa Rusizi mu mpera z'icyumweru gushize beretswe abatuye aka karere.

Aba bose uko ari 4 bemereye imbere y'abaturage kugira uruhare  muri ibyo bikorwa ndetse bakaba bavuga ko bari barinjiye mu mutwe FLN wa MLCD.

Bavuga ko binjijwe ba bamwe mu bakorera iyi mitwe babarizwa i Bukavu ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo  aho ngo bizezwaga kuvanwa mu bukene. 

Bavuga ko bari barijejwe kujya bahabwa amafaranga ku gikorwa gihungabanya umutekano bakoze. 

Aba bagabo bakaba banafatwanwe imbunda n'amasasu.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yashimiye abaturage ku ruhare bagira mu kwicungira umutekano banagaragaza abo bose bashaka kubavutsa umutekano wabo.

Umunyamakuru wacu uri i Rusizi aravuga ko ubu ikigezweho ari uko abo bagabo uko ari bane bagiye kwerekwa abaturage b'imirenge ya Mururu na Nyakarenzo.

Mu bihe bitandukanye, muri iyi mirenge hatwitswe inyubako n'imodoka ndetse izindi barazirasa. Byabaye inshuro 4.

Mu murenge wa Mururu ni ho kandi hataburuwe imbunda 4 ,amasasu na gerenade ndetse ni ho havukwa uwo bagenzi be bakomeje kugaragaza nka nyirabayazana wabashoye muri ibyo bikorwa.

Inkuru mu mashusho


Théogène TWIBANIRE

RBA/Rusizi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage