Yanditswe Mar, 26 2019 08:14 AM | 4,722 Views
Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagaragaje ko Afurika nta mwanya na muto ifite wo gutakaza kugira ngo yungukire mu kwishyira hamwe kwayo, kandi ko ubushake bwa Politiki bukwiye kubigiramo uruhare rufatika.
Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama nyafrika y'abikorera izwi nka Africa CEO forum.
Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye iyi nama ko mu gihe hashize umwaka i Kigali hasinyiwe amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, ubu igihugu kimwe ari cyo gisigaye kuyemeza kugira ngo atangire gushyirwa mu bikorwa. Gusa ngo akazi gakomeye gasigaye mu ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano ku rwego rwa buri gihugu.
Yagaragaje ko ku bufatanye na leta, inzego z'abikorera zikwiye gushyiraho uburyo n'ingamba zihamye kugira ngo kubyaza umusaruro amahirwe ari mu kwishyira hamwe kwa Afurika bishoboke.
Aha umukuru w'igihugu yasobanuye ko abagore bazaba basaga kimwe cya kabiri cya miliyari imwe na miliyoni ijana z'abanyafrika bazaba bageze mu myaka yo gukora mu kiragano gishya kiri imbere.
Yavuze ko bisaba Afurika kubaha umwanya n'uburenganzira bungana n'ubw'abagabo kugira ngo ubwinshi bw'abageze mu myaka yo gukora butazabera Afrika umutwaro aho kuyibera amahirwe y'iterambere.
Ibi kandi bijyana no kuba buri kwezi, umugabane wa Afurika ukenera guhanga imirimo ingana na miliyoni imwe n'ibihumbi 700. Umuyobozi nshingwabikorwa w'Ikigo Mpuzamahanga cy'Imari, IFC gishamikiye kuri banki y'Isi, Philippe Le Houérou, yashimangiye ko n'ubwo bishoboka bisaba kubaka urwego rw'abikorera rufite ubushobozi n'ububasha bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Yahamagariye Leta z'ibihugu bya Afrika gukora ibishoboka byose bikorohereza abikorera gushora imari mu bihugu byabo, kandi ko bisaba kudacogora mu gukora amavugurura. Aha yatanze urugero rw'u Rwanda rukomeje kuzamuka ku rutonde ngarukamwaka rwa banki y'Isi mu bijyanye no koroshya ubucuruzi.
Mu kiganiro cyagarutse ku kwihuza kwa Afrika mu by'ubukungu cyane cyane ku bijyanye no gushyiraho isoko ryagutse, impuguke mu by'ubukungu akaba n'umwarimu muri kaminuza mpuzamahanga ya Cape Town muri Afurika y'Epfo, Carlos Lopez, we yagaragaje ko intambwe Afurika imaze gutera itanga icyizere.
Perezida KAGAME yashimangiye ko ntawe ukwiye kwibeshya ko isoko rusange ryagutse ku mugabane wa Afurika rizakemura byose, kuko ngo ubushake bwa Politiki ari bwo shingiro rya byose. Aha, yasubizaga ikibazo cy'umunyamakuru wa CNN, Eleni GIOKOS wari umusabye gusobanura ku myifatire y'igihugu cya Uganda. Umukuru w'igihugu yagaragaje ko usibye guhohotera Abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo, iki gihugu kinabangamira ubucuruzi bw'abashoramari b'abanyamahanga bakorera mu Rwanda.
yagize ati "Twari dufite kontineri zagombaga kuva i Kigali zijya i Mombassa, kuko iyo uva i Kigali ujya Mombassa ugomba kunyura muri Uganda. Ikinatangaje muri ibyo ariko ni uko ari twe ntidukora ku nyanja yewe na Uganda ni uko, ariko kubera ko tunyura muri uwo muhanda twigirizwaho nkana kuko na Uganda ubwayo idushyira kure y'inyanja kurushaho. Kontineri z'amabuye y'agaciro zagombaga kunyurayo zijya Mombassa, zahejejwe muri Uganda zimarayo amezi 5. Mbere na mbere twabanje kureba hano ibijyanye na gasutamo n'imisoro dusanga biri ku murongo, banavugana na bagenzi babo bo muri Uganda bababwira ko ntakindi kibazo gihari, ariko babajije impamvu bafashe izo kontineri barabasubiza bati ni amabwiriza yaturutse ahandi avuga ko zitagomba gutambuka. Ibyo byabaye ku mushoramari utari n'Umunyarwanda kuko ni kompanyi yo mu Budage. Hari na kompanyi y'AbanyaKenya yatwaraga amata iyakura mu Rwanda na Uganda kuko ntekereza ko ifite ubushobozi bwo kuyatunganya burushijeho, hanyuma kontineri zari zivuye hano zafatiwe muri Uganda zimaze iminsi myinshi ibihumbi bya litiro zayo zirangirika. Ibyo byose rero twarabigaragaje, kandi ntakindi kibyihishe inyuma kitari politiki."
Iyi nama nyafrika y'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi izwi nka Africa CEO forum yitabiriwe n'abagera ku 1800 barimo abayobora ibigo by'ubucuruzi n'abafatanyabikorwa babo, ndetse n'abakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma bo hirya no hino ku mugabane wa Afrika. Yitezweho gufatirwamo ingamba n'ibyemezo bigamije kubaka ejo heza h'umugabane wa Afrika bigizwemo uruhare n'abikorera.
Inkuru ya Divin UWAYO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru