AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

77% by’inzu za Vision City zaraguzwe, hari icyizere ko umwaka urangira zose ziguzwe

Yanditswe Aug, 21 2020 09:15 AM | 85,964 Views



Ubuyobozi bw’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB buvuga ko igihombo cya miliyari zisaga 12 z’amafaranga y’u Rwanda cyaterwaga n’umushinga wa Vision city, kimaze kugabanyukaho hafi 50%.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu mwaka wa 2018-2019 yagaragaje ko hari amakosa yagiye akorwa agakururira Leta igihombo mu gihe hubakwaga umudugudu wa Vision city uri i Gacuriro mu mujyi wa Kigali.

Ni icyiciro cya mbere cy’umushinga wahawe izina rya “Vision City” watangiye mu mwaka wa 2013 ufite intego yo kubaka amacumbi agezweho 504 ajyanye n’icyerekezo cy’umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Ku ikubitiro uyu mushinga wagombaga kumara amezi 18 ariko haza kwiyongeraho andi mezi 44, ni ukuvuga imyaka 3 n’amezi 8, kubera amakosa anyuranye yakozwe guhera mu nyigo yawo ndetse binatuma ingengo y’imari yawo yiyongeraho miliyari 38, iva kuri miliyari zisaga gato 77 igera kuri miliyari 115.

Kuva imirimo y’ubwubatsi yarangira, ihurizo rikomeye mu mushinga wa vision city, ryakomeje kuba ikiguzi cya buri mwaka cyo kwita ku nzu zitaragurwa, kuko ibyo bisobanuye ko RSSB izakomeza kwishyura rwiyemezamirimo uzitaho ngo zitangirika.

Urugero ni nk’aho hagati ya 2017 na 2018 ikiguzi cy’iyo serivisi cyiyongereyeho hafi miliyari 2, cyiva kuri miliyari 2.9 muri 2017 kigera kuri miliyari 4.8 muri 2018, nk’uko raporo ya 2018/2019 y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ibigaragaza.

Mu mboni za Hon. Muhakwa Valens, Perezida wa komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, ngo uburyo bwonyine bwo kugabanya igihombo muri uyu mushinga ni ugushaka abagura inzu zisigaye.

Yagize ati “Ni byo, Leta irahomba kabiri ariko nanone nibwira ko inzu zitatangirwa ubuntu, kuko gutangirwa ubuntu ni uguhomba noneho birushijeho. Ariko ni ukuvuga ngo RSSB yagerageje kugabanya ibiciro ariko nanone ubushobozi bw’abakiriya buracyari butoya. Icyo RSSB rero ikwiriye gushyiramo imbaraga ni ukureshya abakiriya bashoboye kugura izo nzu kandi vuba kugira ngo icyo gihombo kigabanuke.”

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 igaragaza ko mu nzu 504, izagurishijwe ari 313 hakaba hari hasigaye 191 na zo zitegereje abaguzi, ndetse Leta ikaba yari imaze guhomba asaga miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mushinga.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro avuga ko uretse inyigo ikozwe nabi, kutubahiriza inama z’urwego ayobora biri mu byatumye icyo gihombo cyiyongera.

Yagize ati “Investment ingana kuriya ntabwo uyijyamo mu buryo bwo guhuzagurika. Twabagiraga inama tukabereka mu mibare ibyo bihombo uko bihagaze n’icyerekezo biganamo. Ntabwo rero wavuga ngo inama twagendaga tubagira mu bushobozi bwacu dufite ntabwo wavuga ngo bazishyize mu bikorwa 100%. Hari ibyo bakoze bishoboka natwe tujyayo tukabireba nko kugabanya igiciro cy’ayo mazu cyane cyane ziriya ndende, ariko inama itari iyo gukumira twebwe biratuvuna. Hari Ikinyarwanda gikomeye ngira ngo bita guhomera iyonkeje! Iyo sinzi ko iba ari inama ariko iyo ari ho twisanze ni izo nama tujya tuvuga tuti wenda wagabanya ibyo bihombo.”

Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko amakosa yakozwe muri uyu mushinga yatangiye gukosorwa ndetse ingamba zafashwe zirimo kugabanya ibiciro ku nzu zimwe no gukorana n’amabanki zatangiye gutanga umusaruro.

RSSB ivuga ko kugeza magingo aya inzu zingana na 77% zamaze kugurwa ndetse amafaranga agomba kuva mu bwishyu bw’inzu zose hakaba hamaze kwishyurwa 87%.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Régis Rugemanshuro avuga kandi ko uyu mwaka ushobora kurangira inzu zose zaraguzwe.

Yagize ati “Hari abantu bari kuri liste ya application turimo kubafasha, bari kuvugana n’amabanki atandukanye kugira ngo barebe ko babemerera kubaha inguzanyo. Icyizere dufite ni uko nibikomeza kuri uyu muvuduko (speed) umwaka ushobora kurangira yose yarabonye abayagura. 37% y’abaguze amazu déjà ni abakozi ba leta, harimo abafite schemes ziri special. Ikindi nanone ni uko twakoranye na diaspora imibare nibuka ni uko 27% ari amafaranga ya diaspora. Ibyo nabyo ni byiza kuko bizana amadevize, 9% nanone ni abanyamahanga na byo bizana andi madevize aho kuyohereza iwabo akayashyira mu gihugu na byo biradufasha nk’igihugu. » 

Uyu muyobozi agaragaza kandi ko amafaranga yavuye mu nzu zimaze kugurwa yatangiye kubyazwa umusaruro mu rwego rwo kugabanya igihombo ndetse akaba adashidikanya ko uyu mushinga uzungukira igihugu mu buryo burambye.

Rugemanshuro yagize ati “Ikindi ni uko urebye mu rwego rw’imisoro umudugudu cyangwa umushinga wishyura ageze kuri miliyoni 200 ku mwaka. Uko umushinga watangiye abantu bishyuraga bagura amazu, buriya mu rwego rwo kugabanya igihombo cy’ibitaragenze neza mu kwiga umushinga no mu kuwukora ayo ubonye noneho uyashora neza. Nk’ubu ngubu navuga ko mu yo twabonye arenga miliyari 51 z’amanyarwanda mu kwishyura amazu ari mu ma banki baduha inyungu, ngira ngo ubu twari tugeze ku nyungu irenga miliyari 5 z’inyungu.” 

Mu nzu 114 zitaragurwa, higanjemo izo mu bwoko bwa apartments nk’aho mu z’ibyumba 4 zigera kuri 80 hamaze kugurwa 22 gusa, na ho mu z’ibyumba 3 zigera ku 144 hamaze kugurwamo 102 mu gihe izindi zo mu cyiciro cy’izigurwa menshi kurusha izindi zisaga 300 zamaze kugurwa ku gipimo kirenga 90%.



Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage