Yanditswe Oct, 05 2021 19:21 PM | 130,185 Views
Abakurukiranira hafi ibibazo byugarije umuryango nyarwanda muri iki gihe baravuga ko kubana k’umugore n’umugabo batarashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko bigira ingaruka zikomeye zirimo no kwicana.
Ibi barabivuga mu gihe ubushakashatsi bwa 5 ku mibereho y’ingo (EICV5) bwagaragaje ko 34% babana batarashyingiranywe.
Umubyeyi witwa Dukuzumuremyi Janvière utuye mu murenge wa Fumbwe ho mu Karere ka Rwamagana avuga ko kuri ubu ari kurera abana 5 wenyine nyuma yuko umugabo babanaga amutaye akajya gusezerana imbere y'amategeko n'undi mugore mu minsi ishize.
Abo bana uko ari 5 ni imbyaro 3 kuko yabyaye impanga inshuro 2 harimo abafite imyaka 2.
Ati "Nabanye na papa wabo,tubana mu buryo butemewe n'amategeko, yaje kunta mu nzu ntwite inda y'impanga y'amezi 6 nisanga mu buzima bwo kurera abanajyenyine. Naramubuze,namuhamagara ntiyitabe, abana 3 ni bo banditse imbere y'amategeko, 2 bandi nijye wabiyandikishijeho gusa."
Uyu mubyeyi avuga ko inshuro nyinshi yasabaga umugabo we ngo basezerane imbere y'amategeko ariko ntabyiteho. Kuba kuri ubu ari we wita ku bana wenyine ngo byamugizeho ingaruka zikomeye kuko se wabataye nta n'indezo atanga."
Yakomeje agira ati "Birababaje biteye agahinda,abana ni u Rwanda rw'ejo, ni yo maboko y'igihugu y'ejo hazaza, iyo utaye umwana atarageza igihe cyo kwirera, sinatinya kuvuga ko uba umwishe kuko twese tubaho ari uko twariye, ikibazo mfite ni uguhora mbimukana, nsohorwa mu nzu, mbonye aho kuba nakoresha ubwenge n'amaboko nkarera aba bana."
Come Ndemezo, umunyamategeko ushinzwe porogramu mu Muryango Haguruka avuga ko akenshi abana baturuka mu miryango itarasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko usanga batandikwa no mu bitabo by'irangamimerere.
Yagize ati "Rimwe na rimwe iyo abana batanditse kuri se biragorana kuba ibibatunga yajya abitanga. Iyo umugabo ashatse undi mugore bigira ingaruka kuri wa mutungo bitwaga ko bari bafatanije kabone n'iyo batashanye. Hari abagore baza kutugisha inama bibwira ko kumarana igihe n'umugabo batashyingiranywe bibaha uburenganzira busesuye ku byo bashakanye. Nubwo itegeko rihari ryemera ko bagira uburenganzira ku byo bashakanye, hari igihe babura ibimenyetso bajyana mu nkiko."
Abakora mu miryango yita kw'iterambere ry'abagore n'uburenganzira bwabo bavuga ko kubana abantu batarasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko akenshi biba intandaro y'amakimbirane akomeye n'ubwumvikane buke.
Uwamariya Josephine ni Umuyobozi Actionaid. Ati "Bashakana bakundanye ariko iyo bagize itandukana mu bitekerezo, urukundo rukagabanuka cyangwa rugapfa rugashiraho, abana babigwamo, bakura badafite amahoro, ntibabone ibibagenewe, habamo isesagura ry'umutungo,ubwicanyi hagati y'abo bashakanye."
Emma Marie Bugingo we ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa Profemmes Twese Hamwe. Yagize ati "Nk'abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambikiranya imipaka, umugore utarasezeranye n'umugabo agira ikibazo kuko nta ngwate ashobora kubona,uburenganzira bwe ku mutungo kiba ari ikibazo, ikindi abana bari muri uwo muryango bagira ikibazo kuko ababyeyi baba babayeho batizerana."
Ku rundi ruhande abakora mu miryango ikorera ubuvugizi abagabo ndetse n'abaturage muri rusange bavuga ko nta mubyeyi ukwiye kwihunza inshingano ze za kibyeyi.
Rutayisire Fidele, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC ati "Umugabo ufata inshingano zo kubyara,ntasezerane n'umugore we yarangiza agata abana,abo bagabo tubita abagabo b'ibigwari bahunga inshingano,mbere yo gufata inshingano zo kubyara no gushaka,agomba kwiyemweza kubahiriza inshingano, iyo atabikoze, dufata ko yavuye mu cyiciro cy'abagabo, turabafite benshi kandi ingaruka na bo zibageraho."
Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) Ingabire Assoumpta avuga kubana abantu barasezeranye imbere y'amategeko ari bimwe mu byafasha kubaka umuryango utekanye.
Ati "Ntabwo ari byiza ku gihugu kuko amakuru y'irangamimerere aba atuzuye,ibyo bituma igenamigambi ritagenda neza kuko umubare w'ingo zihari uba utazwi kuko handikwa gusa abasezeranye imbere y' amategeko. Iyo dufite imiryango myinshi ibana yarasezeranye, amakimbirane aragabanuka uburenganzira bw'abana bukubahirizwa, bigakemura ikibazo cy'abana bo mu muhanda kuko akenshi baturuka muri iyo miryango itumvikana ifitanye amakimbirane."
MIGEPROF ivuga ko hari gahunda zo gushishikariza abagize umuryango kubana mu buryo bwemewe n'amategeko.
Iyi ministeri ivuga kandi ko ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y'ingo mu Rwanda (EICV 5) bwasohotse mu mpera z’umwaka wa 2018, bwagaragaje ko 34% by’ingo ziri mu Rwanda zibana batarasezeranye imbere y’amategeko. Mu Mujyi wa Kigali izo ngo ni 42% mu gihe mu cyaro ari 32%.
Carine UMUTONI
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru