Yanditswe May, 28 2022 22:05 PM | 91,473 Views
Umujyi wa Kigali uratangaza ko gipimo cyo gukusanya imisoro kiri ku gipimo cya 78%. Abadepite bo bavuga ko kugira ibikorwa remezo birimo n'imihanda byagira uruhare mu kongera umubare w'abaguzi bityo bikanazamura igipimo cy'imisoro.
Ingengo y'imari yagenewe Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2021/2022 ubura hafi ukwezi kumwe ngo ugere ku musozo ni miliyari 127.6, aho imisoro iteganijwe kwinjizwa ingana na miliyari 41.9 kugeza ubu hakaba hamaze kwinjira 32.6 ingana na 78.6% by'imisoro yose; ubucuruzi nk'ubwo mu masoko na bwo buri mu byinjiza imisoro atari mu Mujyi wa Kigali gusa ahubwo no mu gihugu hose.
Abadepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu baribaza niba uku kwezi gusigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire kuzasiga iyi ntego igezweho, akaba ari ho bahera basaba gukuraho imbogamizi zose zatuma iki gikorwa cyihutishwa.
Ku wa kabiri w’iki cyumweru, ubwo yasobanuraga uko ingengo y’imari yagenewe umujyi wa Kigali yakoreshejwe, umuyobozi wungirije w’uyu mujyi ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage Urujeni Martine, yabwiye abadepite ko harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo imisoro yinjire haherewe ku gukora ibarura ry’abasoreshwa ku rwego rwo hasi.
Hagati aho ariko bamwe mu bacururiza mu isoko rya Kinyinya mu karere ka Gasabo bavuga ko bafungurirwa umuhanda ugana kuri iri soko kugira ngo woroshye urujya n’uruza mu isoko bityo n’imisoro ikomeze kwiyongera.
Umuyobozi w'umugi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwaremezo Merard Mpabwanamaguru avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose kugirango uyu muhanda ugana mu isoko rya Eden-Kinyinya wongere ufungurwe cyane ko ryubatswe n'umushoramari ukaba n'umuhigo w'Akarere ka Gasabo.
Ikindi abacururiza muri iri soko rya Kinyinya bifuza ni ukwegerezwa gare ya Kinyinya kugira ngo barusheho kubona ababahahira kuko n'ubusanzwe iyi gare iri kure yabo kandi ikaba inateje akajagari kuko iri rwagati mu muhanda.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru