Yanditswe Jan, 18 2021 09:51 AM | 32,628 Views
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru polisi y’u rwanda
yerekanye abantu 13 bakurikiranweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid19
bakora amakoraniro atemewe, ndetse bagerageza guhangana n'inzego za leta ziri
mu kazi.
Abafashwe bari mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali.
Nyirurugo bafatiwemo Ndayiragije Prosper ahakana ko atari yakoranyirije abantu hamwe hagamijwe kwishimisha ahubwo ko bari bamutabaye.
Gusa yemera ko ibyo yakoze byari birimo ibyago byinshi byo kwanduzanya icyorezo cya Covid19.
Yagize ati "Mu byukuri ndabyemera ko ahantu hose haba hari abantu benshi haba hari ibyago byo kwandura rwose ibyo ndabyemera."
Usibye kurenga ku mabwiriza kandi abafashwe ngo banze gukingurira inzego z' umutekano ubwo zahageraga bikaba ari amabwiriza ucunga umutekano yari yahawe na nyirurugo.
Ati "hari hari urusaku rwinshi rw'abantu bari bahari bari kunywa inzoga, ariko numvise ngo bari baje kubayagira, noneho Polisi ije irakomanga nanga gufungura kuko nbari mfite amategeko yo kudafungura mbaza umukoresha wanjye ambuza gufungura na bo bakomeza gukomanga rero naje gufungura nyuma ari uko bamaze igihe kinini nabarekeye hanze bakanga kugenda."
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko ibyo uko nyirurugo yagize ibyago akaba yari yatabawe n'abavandimwe ari ukubeshya.
Ati "Arabeshya, uriya mugabo arabeshya kandi ikizatuma abantu batisubiraho ni uguhimba ibinyoma, ikindi bahoze babeshya ko ari uko amasaha yabafashe na byo barabeshya. Bakoze amakoraniro atemewe kandi bazi ko bibujijwe babona abandi dufata babirenzeho ariko na bo babirenzeho, icyo tubwira Abanyarwanda ni uko ukoze ibi rimwe ntafatwe ntakibeshye ko atazafatwa, aba yibeshya kuko igihe cyose akora ibitemewe umunsi uragera agafatwa, n'abandi babikora bamenye ko umunsi ari umunsi bazafatwa."
CP John Bosco Kabera kandi avuga ko kwanga gukingurira polisi bifatwa nko guhangana n'inzego z'umutekano bityo ko bagomba kubiryozwa.
Ati "Bikimara kumenyekana abapolisi bagiye gukinguza nyirurugo avuga ko batagomba gukingurira Polisi, iperereza niribihamya bakurikiranwaho icyaha cyo kwigomeka ku nzego za leta ziri mu kazi ibyo rero bishobora gutuma bafungwa igifungo kiri hagati y'amezi atandatu n'umwaka."
Usibye gucibwa amande ateganyijwe mu mabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya covid19, no guhana abayarenzeho, aba bafashwe barigishwa ndetse basabwe no kwipimisha icyorezo cya covid19 kandi biyishyurire ikiguzi cyabyo.
Fiston Felix HABINEZA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru