Yanditswe Oct, 01 2019 10:14 AM | 9,146 Views
Kuva uyu mwaka wa 2019 watangira abana barenga ibihumbi 15 batewe inda. Abagize Ihuriro ry'abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko n'abakora mu nzego z'ubutabera basanga hakenewe uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibikorwa byo gusambanya abana kuko ngo bibangiza kandi ari bo Rwanda rw'ejo hazaza.
Imibare y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu madosiye
9017 y'ibyaha bikorerwa abana rwakiriye kuva mu 2017, 8663 muri yo ni ay'abana
basambanijwe. Kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2019 kandi abana 15696 batewe
inda.
RIB ivuga ko icyaha cyo gusambanya abana ari cyo cyiza ku isonga mu byaha byose bikorerwa abana mu Rwanda.
Iki cyaha ngo kigenda gifata indi ntera kuko kuva mu ntangiro z'uyu mwaka wa 2019 kugeza mu mpera z'ukwezi kwa munani honyine hakiriwe amadosiye 3512 y'abana basambanijwe.
Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle avuga ko hakiri imbogamizi mu gukurikirana abakora iki cyaha.
Yagize ati ''Ibimenyetso by'uko umwana yangiritse, turabibona, kuko muganga yabipimye akabibona, niba yakomeretse cyangwa se yasamye turabibona. Ikibazo kiba ku bimenyetso bihuza uwo mwana n'uwamusambanyije biba bitagihari, aho ni ho tugira imbogamizi yo gukurikirana uwo muntu mu butabera. Ikindi ni urubyiruko rw' abakobwa rwibwira ko abakunzi babo bafite uburenganzira bwo kubasambanya, byanamenyekana bakabahishira.Abo bana bakwiye kumva ko gusambanywa bihunganya ubuzima bwabo.''
Ubushicyaha Bukuru bugaragaza ko mu mwaka wa 2018/2019 rwakiriye amadosiye 3363 z’abana basambanijwe.
Umugenzuzi Mukuru w'Ubushinjacyaha, Jules Ntete Marius avuga ko abantu bagomba kumva ubukana bw'icyaha cyo gusambanya abana.
Yagize ati ''Imyumvire ikwiye guhinduka, gusambanya abana n' ikibazo gikomeye twese dukwiye kumva kandi tukagifata nk'ishyano, inzego zose zigera ku baturage zikwiye kumva no guhindura imyumvire y'Abanyarwanda kuri iki kibazo. Ikindi abashinjacyaha, abagenzacyaha, abacamanza tugomba guhura tukumvikana ku buryo bwo gukurikirana ibi byaha kuko hari dosiye nyinshi dutsindwa kubera kubura ibimenyetso no kugira imyumvire itandukanye.''
Polisi y'u Rwanda yo ivuga ko izakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga kuko ngo iyo ibi byaha bibaye ntibimenyekane hashobora kubaho isubiracyaha.
Komiseri muri Polisi y'u Rwanda ACP Linda Nkuranga yagize ati '' Iyo umuntu yahohotewe ntiyitabweho, ibyo yakorewe ntibishobore gukumirwa cyangwa kurindwa, ubutaha arongera akagirirwa iryo hohoterwa.''
Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko basanga inzego zose zikwiye kugira ubufatanye mu kurwanya icyaha cyo gusambanya abana.
Depite Mukobwa Justine yagize ati ''Dukwiye kubisakuza kugera ku rwego umuntu atekereza gusambanya umwana yaba ari uwe cyangwa uw'abandi akumva bimuteye ubwoba. Ikindi abana b'abakobwa bakwiye kwigishwa ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere no kwirinda ababasambanya.
Na ho Depite Bugingo Emmanuel ati ''Ikintu cyo kwirinda kwa sosiyete y'u Rwanda, gukumira, harakorwa iki? hari uterura umwana akajya kumusambanya abantu barebera, rya hame ry'uko umwana wese ari uw' umuryango ryifashe gute, abantu bakwiye gukumira no gutabaza igihe umwana agiye guhohoterwa.''
Senateri Mukankusi Perine we yavuze ko hari imyitwarire y'abagabo ikwiye guhinduka. Ati ''Imyumvire y'uko abagabo ari abanyantege nke, igihe babonye uwambaye imyenda migufi bagomba kumuhohotera igomba guhinduka. Izo mvugo zikwiye guhinduka.''
Na ho Depite Nyirarukundo Ignacienne we ati ''Umwana w'imyaka 13 ashobora guhohoterwa, ariko se abyara ate? Amategeko avuga ko uwo mwana afashwa inda ikavamo, ntabwo ari icyaha, umwana afite agaciro, mu gihe yahohotewe ntagomba guhambirwa kuri iyo nda kugeza igihe izamuhitana.''
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko uretse abasambanya abana, hari kurebwa uko hashyirwaho amategeko ahana abakoresha imibonano mpuzabitsina abakuru barengeje imyaka 18, bababeshya ko bazashyingiranwa na bo.
Inkuru mu mashusho
Carine UMUTONI
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru