AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umuhinde Debnath wiyemeje kuzenguruka isi yose akoreshe Igare yageze mu Rwanda.

Yanditswe Apr, 19 2014 17:53 PM | 2,214 Views



Taliki ya 27 z’ukwezi kwa Gatanu 2004, nibwo Somen Debnath w’imyaka 30 yahagurutse iwabo mu Buhinde atangira urugendoo ruzamara imyaka 16. Uru rugendo azarurangiza muri 2020 amaze kuzenguruka ibihugu 191. U Rwanda rubaye igihugu cya 86 agezemo, akaba amaze gukora urugendo rw’ibirometero bisaga 100 000. Somen Debnath avuga ko yihaye intego yo kuzenguruka isi yose n’igare rye ritariho inzogera kugira ngo ageze ku bantu bose ubutumwa bwo kwirinda sida no guharanira amahoro. {«ndi kuzenguruka isi yose nkoresheje igare kugira ngo menyeshe abantu ibyerekeye sida no kuyirinda ndetse no kumenyekanisha umuco w’abahinde »} Gusa ngo muri uru rugendo ahura n’imbogamizi muri bimwe mu bihugu anyuramo ariko ngo ntibimuza gukomeza intego yihaye. {« hari ibiryo ariko rimwe narimwe mbura amafaranga yo kubigura ,hari imbogamizi nyinshi nahuye nazo .rimwe naje gushimutwa nabataribani muri afganistan muri 2004 »} Somen Debnath avuga ko yigeze no « gukubitwa n’abantu batashakaga kunyumva muri europe bavuga ko uruhu rwanjye atari urwabazungu,nibwe amagare gatatu muri burugariya ,polonyen’ubudage.rimwe na rimwe abatanyumva bakampagarika mu nzira ,ubundi ngahura n’inyamaswa z’inkazi bigatuma mpagarika urugendo. » Mu buzima abayemo agenda yitwaza ihema ,ibiryamirwa ,amafoto y’urwibutso yaho yasuye. Gusa ngo abantu batandukanye ni bo bamuha inkunga mu buzima bw’uru rugendo. {« mbona inkunga z’abantu bamfasha mu bukungu ndetse no kuntera umurava rimwe na rimwa ibitangaza makuru n’abikorera,baranyegera bakamfasha bashyigikira uru rugendo »} Nyuma y’umugabane w’Afurika Somen Debnath azaba asigaje kugera muri Amerika na Australia, akazasoza uru rugendo amaze kugenda ibirometero 200 000, Icyo gihe azaba amaze kugeza ubutumwa bwe ku bantu miliyoni 20 bo hirya no hino ku isi. Somen Debnath yahagurutse iwabo mu buhinde afite imyaka 20 none ubu agize imyaka 30, akaba asigaje kugenda indi myaka 6.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage