AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Prezida Obama yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20 Genocide yakorewe abatutsi

Yanditswe Apr, 07 2014 12:36 PM | 1,484 Views



Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama atangaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Perezida Obama yagize ati twifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe hibukwa ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi ikaba yaratwaye imbaga isaga Miliyoni y’inzirakarengane, barimo abagore,abana,abagabo,abakecuru ndetse n’abasaza. Muri iri tangazo, Perezida Barack Obama yavuze ko bifatanyije n’imiryango yabuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi, kandi bakaba bashima ubutwari abayirokotse bakomeje kugaragaza baharanira kwiteza imbere bakarenga agahinda batewe no kubura ababo. Yashimye uburyo u Rwanda rukataje mu nzira yo guteza imbere ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abarutuye. Ati jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ntiyari impanuka,yarateguwe ishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi bwariho mu gihe yabaga. Perezida Obama yakomeje avuga ko buri wese asabwa gutanga umusanzu we mu kurwanya no gukumira ko hari ahandi ku isi jenoside yakongera kuba. Umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika avuga kandi ko kuba Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi ari umwanya mwiza ku isi wo gusubiza amaso inyuma bakamenya ko guha agaciro ubuzima bwa muntu ari ingenzi, barwanya ishyari ndetse no kutarangwa no kudatabara uri mu kaga nk’uko byagenze mu Rwanda mu gihe cya jenoside,aho amahanga yarebereye ubwicanyi bwakorerwaga imbaga y’inzirakarengane.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage