AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Dr Diogene Bideri Aramagana Filimi Rwanda The Untold Stories

Yanditswe Oct, 08 2014 15:25 PM | 9,311 Views



Mpuguke mu byeamategeko mpuzamahanga Dr Diogene Bideri iratangaza ko filime BBC iherutse kunyuza kuri chaine ya BBC II, iri mu murongo weabapfobya jenoside, ari nabo umunyamakuru Jane Kobbin wayikoze yahaye urubuga nkeabatangabuhamya bweibyo yavugaga ko bitigeze bivugwa.
 Dr Diogene Bideri avuga kandi ko uyu munyamakuru waje mu Rwanda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi, yatesheje agaciro uyu muhango, kuko yatangaje ibihakana bikanapfobya jenoside yakorewe abatutsi. 
 Film Rwanda: the untold stories imara hafi isaha. Umunyamakuru Jane Kobbin wayikoze yavugaga ko aje kugaragaza ibitaravuzwe mu nkuru zo ku Rwanda. Ni film ivuga kuri genocide ariko ikibanda ku kuyihakana no kuyipfobya nkuko Dr Bideri impuguke mu mategeko mpuzamahanga abikoraho isesengura Iyi mpuguke inenga uburyo bwakoreshejwe neuyu munyamakuru wa BBC, ikananenga neuburyo yabogamiye ku ruhande rw�abahakana bakanapfobya jenoside, avuga ko jenoside itateguwe, ko yatewe n�ihanurwa ry�indege ya Habyarimana wari perezida wu Rwanda.
 Aha ni ho amunenga kuvugisha uruhande rw�abahakana bakanapfobya jenoside. 
Uwakoze iyi film yashyize hamwe abasanzwe bahakana Jenoside bakanayipfobya,akavuga ko abazize Jenoside batarenze ibihumbi 200, ntabwo yigeze areba abanyarwanda barokotse jenoside,cyangwa se n�abayikoze bemeye icyaha�} Kuri Dr Bideri, abantu bapfobya jenoside n�abayihakana baba bataye ubumuntu kuko jenoside ari icyaha cyibasiye inyoko muntu. Jane Kobbin yari mu Rwanda muri Mata uyu mwaka u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi, kuba yaratashye agakora inkuru ihakana iyi jenoside, Dr Bideri asanga ari ugutesha agaciro kwibuka: {�Gushinyagurira imibiri y�abantu uhagaze hejuru,bivuga y'uko n'igihe byabaga kuri we ntacyo byari bimubwiye�} Dr Diogene Bideri asanga bikwiye ko amategeko ahana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yashyirwaho no mu bindi bihugu nk�uko byakozwe kuri genocide yakorewe abayahudi. Akaba asaba abanditsi, abantu bose muri rusange n�abanyamakuru by�umwihariko kugira uruhare mu kugaragaza ukuri nyako kwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage