AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Zigama CSS iteganya ko inyungu ku bwizigamire iziyongeraho 1% mu 2018

Yanditswe Nov, 24 2017 19:19 PM | 6,507 Views



Abanyamuryango ba koperative ZIGAMA CSS barakangurirwa kurushaho kwizigamira mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo, kuko ngo inyungu ku wizigamiye ku bushake izazamuka ikagera kuri 7% mu mwaka utaha.

Imibare yagaragajwe yerekana ko koperative ZIGAMA CSS iteganya ko umwaka utaha wa 2018 inyungu ku munyamuryango wayo wizigamiye ku bushake 'voluntary savings' izava ku mafaranga 6% ikagera kuri 7% mu gihe inyungu ku bwizigamire shingiro 'compulsory savings' izava ku mafaranga 7% ikagera ku 8%.

Zigama CSS muri uyu mwaka irateganya kunguka agera kuri miliyari 8 mu mafaranga y'u Rwanda. Dr. James Ndahiro arasobanura aho bakura icyizere cy'iyi nyungu dore ko umwaka wose wa 2016 bari bungutse arenga miliyari 6 na miliyoni 800. Yagize ati, ''Mu kwezi kwa 9 k'uyu mwaka twari tugeze muri miliyari zirenga 7 kandi ufashe ukwezi kwa 9 k'umwaka ushize twari muri miliyari 6 zitageze neza umwaka uza gushira turengeje miliyari 6 niho duhera umwaka uzajya kurangira mu 12 tugeze muri miliyari 8.''

Zigama CSS kugeza mu mpera z'ukwa 9 uyu mwaka yari ibitse amafaranga y'abanyamuryango agera kuri miliyari 228 mu gihe umwaka ushize warangiye abanyamuryango bayifitemo amafaranga agera kuri miliyari 161.

Iyi koperative ihuriwemo n'ingabo, polisi n'abagize urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa, yanatanze inguzanyo zigera kuri miliyari 124 umwaka ushize mu gihe kugeza mu kwezi kwa 9 uyu mwaka yari imaze gutanga izirenga miliyari 140.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage