AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umuyobozi wa Banki y'isi ari mu ruzinduko mu Rwanda

Yanditswe Mar, 21 2017 17:36 PM | 2,193 Views



Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Werurwe, nibwo umuyobozi wa banki y'Isi umunyakoreya yepfo Dr Kim, yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri agirira mu Rwanda. Uru ruzinduko rwe, Dr Jim Yong Kim akaba yarutangiye asura ikibuga cy'utudege duto tutagira abadereva, kiri mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka Muhanga.

Ari kumwe na Minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba ndetse n'uw'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, Perezida wa Banki y'Isi akaba yeretswe ndetse akanasobanurirwa imikorere y'uyu mushinga wa zip line, ahifashishwa utudege duto tutagira abadereva mu kugeza amaraso ku ndembe ziba zirwariye hirya no hino mu gihugu.


Mbere yo kuza mu Rwanda, Dr Jim Yong Kim akaba yari yavuze ko muby'ingenzi bimuzanye harimo no gusura udushya mu iterambere u Rwanda rufite. u Rwanda na Banki y'Isi bikaba bifitanye umubano n'imikoranire kuva mu mwaka w'1963. Mu rwego rw'ubuzima, Dr Jim Yong Kim akaba azwi mu Rwanda nk'umwe mubatangije umuryango inshuti mu buzima (Partners in Health), aho mu bikorwa uyu mushinga wagizemo uruhare rukomeye, harimo iyubakwa ry'ibitaro bya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza mu ntara y'Iburasirazuba ndetse n'ibya Butaro mu karere ka Burera mu ntara y'Amajyaruguru.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage