AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jennoside yafatiwe i burayi muri Suede

Yanditswe Oct, 26 2016 11:33 AM | 1,765 Views



Police ya Suede ejo yataye muri yombi umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu watawe muri yombi amazina ye ntiyatangajwe ndetse n'umwirondoro uretse ko police n'ubushinjacyaha muri iki gihugu batangaza ko ari umugabo w'imyaka 48.

Yafatiwe iwe ahitwa Orebro muri km 160 mu burengerazuba bwa Stockholm ari wo murwa mukuru wa Suede.

Uyu watawe muri yombi ni umunyarwanda wageze muri iki gihugu mu 1998, aza guhabwa ubwenegihugu mu mwaka w'2006.

Igihugu cya Suede cyakatiye abandi banyarwanda 2 nyuma yo kubahamya uruhare muri Jenoside ari bo Stanislas Mbanenande wakatiwe mu 2014 na Claver Berinkindi, wakatiwe muri uyu mwaka w'2016.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage