AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Umunyarwanda Gatsinzi Fidele washimutiwe muri Uganda, agatotezwa, yagarutse.

Yanditswe Dec, 22 2017 21:33 PM | 7,132 Views



Polisi y'u Rwanda kuri uyu wa gatanu yakiriye Umunyarwanda Gatsinzi Fidele wari warafashwe n’inzego z’iperereza za Uganda (CMI), zimushinja kuba maneko w’u Rwanda.

Uyu mugabo wageze mu Rwanda atabasha gukandagira kubera iyicarubozo yakorewe n’izo nzegoyari amaze iminsi igera kuri 15  mu maboko y’inzego z’iperereza za Uganda, yakorewe iyicarubozo ashinjwa kunekera u Rwanda nyamara mu gihe we yari yagiye muri icyo gihugu gusura umwana we wigayo, avuga ko iyicarubozo yakorewe ritamworoheye na busa. 

Mu ijwi ryoroshye yagize ati, ''Naraye banziritse amaguru n'amaboko yombi ku cyuma kimanuka ku ngazi nakuyemo ishati kubimaramo iminsi 2 ariko umeze nta shati usibye nanjye n'abato barapfa nicyo cyatumye mbyimba cyane mu mbavu ho ngirango ndabimenya ngeze kwa muganga, narakubiswe cyane bakoresha ibyuma bakanzenguruka unkubita akavuga ngo ntabwo ndaba, ndetse njyewe Imana yaramfashije mvayo vuba nicwa no kutagira umuti, kudakaraba nicwa no kuba ahantu habi ubwo kuva icyo gihe umwana wanzaniye imiti baramubwiye ngo ntugire undi muntu wongera kumuha ngo bavugane, mwe icyo mukora nahabwa n'umuti tuzabimenya tuzabirukana naho njye simenye ababikora ni aba RNC babikoraga''

Gatsinzi Fidele ahamya ko mu ifatwa rye n'iyicarubozo rye hagaragarayemo ubufatanye hagati y'inzego z'umutekano za Uganda n'umutwe wa RNC. Ati, ''Mumenye ko nazize RNC niyo yamfashe niyo yamfunze hanyuma nkabazwa gutanga statements nkazikoreshwa na CMI ariko sinamenya nubwo hagombaga kuba hari umuntu wa RNC muri abo basore ukurikirana uko bigenda of course iyo umaze kumenyera ugenda wifunze igitambaro ariko ureba abo aribo. Mu kigo cya Makeke harimo abasirikare ba Uganda batarenze 10 abarinze Mabuso ni nka 20 n'abasirikare bandi ba RP baba bagenda mu kigo kandi mu by'ukuri hari abantu barenga 80 urubyiruko ruba ruvuga ibintu bya RNC ''

Nyuma yo kwakirwa na Polisi y'u Rwanda, Gatsinzi Fidele avuga ko ubu yasubije umutima mu gitereko kuko azi neza ko yageze mu gihugu cye. ''Muri make nakize nakize ntushobora kubaho iminsi 15 ufunze amaso udafungura ntushobora kuba waraye ijoro utegereje isaha yo gupfa hari abantu bagutega ibyuma hejuru uteze umutwe utegereje gupfa ubabwira uti mwatemye vuba iri joro niko naraye kugeza mu gitondo kuva mu gitondo twageze kuri sites 3 tuvuye Mbarara kugera i Gatuna turaza uko meze rero kutagira igihugu ni ugupfa sinabona uko nshima murwanire igihugu cyanyu mukimenye mugikunde''



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage