AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Ubushakashatsi bwa TIR bwerekana ko polisi iri mu nzego zigaragaramo ruswa cyane

Yanditswe Dec, 12 2017 22:22 PM | 4,070 Views



Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda uratangaza ko nubwo ingamba zo kurwanya ruswa zikomeje, inzego zitandukanye zisabwa ubufatanywa mu guhashya burundu icyaha cya ruswa. Ni mugihe kuri uyu wa kabiri umuryango Transparency International Rwanda, washyize ahagaragara ubushahakatsi wakoze kuri ruswa ntoya, Rwanda Bribery Index 2017.

Ubushahakatsi bwakozwe kuri ruswa ntoya, bwashyizwe ahagaragara  n'umuryango Transparency International Rwanda, ku nshuro ya 8 bwakorewe ku baturage 2385 bugaragaza ko zimwe mu nzego za leta n'abikorera zagaragayemo ruswa ku buryo buteye impungenge. Zimwe muri izi nzego harimo polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rigaragaramo ruswa ku kigero cya 11.67%.

Urwego rushinzwe ingufu z’amashanyarazi ruri ku mwanya wa kabiri ku gipimo cy' 9.19%. Urwego rw’abikorera ruri ku mwanya wa 3 n'igipimo cy' 9.6%. Kaminuza zo ziza ku mwanya wa 4 n'igipimo cya 8.22%, zigakurikirwa n’inzego z’ibanze ziza ku mwanya wa 5 ku kigero cya 7.78%.

Inkuru irambuye mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage