Yanditswe Jun, 23 2017 17:14 PM | 4,421 Views
Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi aravuga ko ubumwe n’ubwiyunge bugomba gukomeza kuba umusemburo w’iterambere rirambye kandi ryihuse, u Rwanda rwiyemeje kugeraho. Ibi amaze kubivugira mu Karere ka Nyaruguru mu gutangiza Ihuriro ry'Ubumwe n'ubwiyunge muri ako Karere.
Minisitiri w'intebe yasobanuye ko iki gikorwa gishingiye ku bikorwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yahize byo gushyigikira imiyoborere igamije kwimakaza ubumwe n’ubunyarwanda.
Unity Club ni ihuriro ry’abahoze n’abakiri muri guverinoma,n’abo bashakanye. Iri huriro ry'ubumwe n'ubwiyunge rizakora ku rwego rw’Akarere n’Umurenge. Ubu rimaze gutangizwa mu Turere twose tw’u Rwanda. Ministre w'intebe yavuze ko guhuza abahoze muri Guverinoma y'u Rwanda, abayirimo n’abo bashakanye, bimaze gutanga umusaruro ushimishije cyane.
Iri huriro rizafasha Abayobozi b’ubu n’abo basimbuye gushyira hamwe mu gusigasira no kongera ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho. Gushyigikira Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, imwe mu nkingi ya mwamba ibikorwa by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge bizashingiraho.
Yavuze ko ari ngombwa gukomeza kwimika ubumwe bw'abanyarwanda nk’uko Abarinzi b'Igihango n’Abanyarwanda bose muri rusange babyemereye perezida Paul Kagame.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru