AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Ubumwe n’ubwiyunge niwo musemburo w’iterambere-PM Murekezi

Yanditswe Jun, 23 2017 17:14 PM | 4,421 Views



Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi aravuga ko ubumwe n’ubwiyunge bugomba gukomeza kuba umusemburo w’iterambere rirambye kandi ryihuse, u Rwanda rwiyemeje kugeraho. Ibi amaze kubivugira mu Karere ka Nyaruguru mu gutangiza Ihuriro ry'Ubumwe n'ubwiyunge muri ako Karere.

Minisitiri w'intebe yasobanuye ko iki gikorwa gishingiye ku bikorwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yahize byo gushyigikira imiyoborere igamije kwimakaza ubumwe n’ubunyarwanda.

Unity Club ni ihuriro ry’abahoze n’abakiri muri guverinoma,n’abo bashakanye. Iri huriro ry'ubumwe n'ubwiyunge rizakora ku rwego rw’Akarere n’Umurenge. Ubu rimaze gutangizwa mu Turere twose tw’u Rwanda. Ministre w'intebe yavuze ko guhuza abahoze muri Guverinoma y'u Rwanda, abayirimo n’abo bashakanye, bimaze gutanga umusaruro ushimishije cyane.

Iri huriro rizafasha Abayobozi b’ubu n’abo basimbuye gushyira hamwe mu gusigasira no kongera ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho. Gushyigikira Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, imwe mu nkingi ya mwamba ibikorwa by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge bizashingiraho.

Yavuze ko ari ngombwa gukomeza kwimika ubumwe bw'abanyarwanda nk’uko Abarinzi b'Igihango n’Abanyarwanda bose muri rusange  babyemereye perezida Paul Kagame.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage