AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubuhinde bwiteguye guha abanyeshuli bo mu Rwanda 'bourse'

Yanditswe Feb, 21 2017 17:33 PM | 2,181 Views



Igihugu cy'ubuhinde cyateganyirije mugabane w'Africa bourse kubanyeshuli ibihumbi 50,000  mu myaka 5 iri imbere, harimo n'u Rwanda nkuko byatangajwe na Visi Perezida wicyo gihugu Hamid Ansari , mu kiganiro n'abanyeshuli bo muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyarugenge.

Abanyeshuli n'abarezi bo muri kaminuza y'u Rwanda, bavuga ko biteguye gukoresha amahirwe bafite, u Rwanda rukazabona 'bourses' nyinshi murizo.

Visi Perezida w'igihugu cy'ubuhinde Hamid Ansari, avuga ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gufatanya n'u Rwanda muri gahunda zitandukanye z'iterambere,ahereye ku ruzinduko rw'umukuru cy'u Rwanda yagiriye mu Buhinde ukwezi gushize.

Nyakubahwa Ansari avuga ko igihugu cye cy'ubuhinde cyiteguye gutanga bourse ibihumbi 50,000 kubifuza kujya kwiga iwabo baturutse kuri uyu mugabane w'Africa harimo n'u Rwanda.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Murigande Charles, avuga ko abanyarwanda bagomba kwitabira aya mahirwe atangwa n'igihugu cy'ubuhinde. Abanyeshuli nabo bavuga ko biteguye gukoresha ayo mahirwe, kuko n'ubusanzwe u Rwanda rufite abanyeshuli basaga 1000 biga mu Buhinde.

Igihugu cy'ubuhinde gifite kaminuza n'amashuri makuru agera kuri 700 , bakagira abaturage bagera kuri miriyari imwe na miriyoni 300.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage