AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rwishimiye kuba mu bategura amavugururwa ya LONI-Perezida Kagame

Yanditswe Sep, 20 2017 18:41 PM | 6,084 Views



Perezida wa repubulika Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y'inteko rusange ya 72 y'umuryango w'abibumbye yatangaje ko u Rwanda rwishimiye kuba mu bategura amavugururwa y'uyu muryango ndetse n'uwa Afrika yunze ubumwe. Umukuru w'igihugu asanga ibi bizanatuma iyi miryango yombi irushaho gukorana.

Yatangiye ijambo rye agaragaza ko umuryango w'abibumbye hari amamiliyari y'amadolari ugenera ibikorwa byo kugoboka abari mu kaga, ukagira uruhare mu kugena pilitiki z'ingenzi uhereye ku iterambere ukagera ku burenganzira bw'abagore. Ibi yavuze ko bigaragaza ko ari umuryango ufite akamaro ndetse unafite ibyo ushoboye.

Gusa yongeyeho ko uyu muryango w'abibumbye hari ibyo isi ikeneye inawitezeho ariko udakora. Ari na yo mpamvu yashimye umunyamabanga mukuru wa Loni ku bw'imigambi yatangije muri iki cyumweru, harimo kuvugurura umuryango w'abibumbye no gushakira umuti ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Aha yagize ati: “izi ntambwe ziganisha ku muzi w'ikibazo: Kuba habura icyizere no gukorera mu mucyo muri system mpuzamahanga. Kugira ngo ikore mu buryo bunoze kandi itange ubuzima bwiza kuri bose, Loni igomba gufata kimwe abantu bose ikorera ntaho ibogamiye kandi ikabubaha. Kandi ugomba kuba intangarugero mu micungire y'imari iba yahawe.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko Umunyamabanga mukuru wa Loni akwiriye gushyigikirwa muri gahunda y'amavugurura y'umuryango w'abibumbye kugira ngo ukore neza kandi mu buryo buhindura byinshi. Gusa impungenge yagaragaje ni uko iyo bigeze ku gushyira mu bikorwa ibyemejwe habaho kugenda biguru ntege.

Aha ni naho yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu kuvugurura uyu muryango kimwe n'uko uri mu mavugurura y'umuryango wa Afrika yunze ubumwe:

“Kuvugurura inzego si ikintu kiba rimwe ngo kirarangiye. Ishingiro ry'ivugurura ni imyumvire yo guharanira kunoza ibyo dukora, bikagera ku bo bigenewe kandi tukumva ko ari twe twabibazwa bibaye ngombwa. Impumeko y'Amavugurura yatangiye gushinga imizi muri Loni ndentse no mu muryango wa Afrika yunze ubumwe aratanga icyizere, kandi u rwanda rwishimiye kuba ruyafitemo uruhare yombi. Izi ni imbaraga nziza zituma umuryango w'abibumbye n'uwa Afrika yunze ubumwe zirushaho gukorana bya hafi. Intambwe zifatika zishobora gutererwa icyarimwe ku mpande zombi, kugira ngo guhuza ibikorwa no kugisha inama binozwe.”

Perezida Kagame yatanze urugero rw'uko Loni na Afurika Yunze ubumwe ari abafatanyabikorwa beza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ndetse u Rwanda rukaba rwishimira ko rufite ingabo ku mpande zombi.

Umukuru w'igihugu yatangaje ko imiryango yombi inasangiye umugambi wo kugera ku ntego z'iterambere rirambye, SDGs ndetse n'icyerekezo 2063 cya Afrika, itirengagije guteza imbere abagore.

Perezida Kagame kandi yanagarutse ku masezerano ya Montreal yakorewe ubugororangingo i Kigali, ku kurwanya imyuka ihumanya ikirere, asaba ibihugu kuyemeza kugira ngo akumire imihindagurikire y'ikirere.

“Canada n'u Rwanda hamwe n'abandi bafatanyabikorwa, turimo gukora ku buryo abantu bumva uburemere bw'impinduka zidasanzwe zazanwa no kwemeza ubugororangingo bwakorewe i Kigali, ku masezerano y'i Montreal. Ibi ni bimwe mu bikorwa by'ingenzi igikorwa gishobora gukora kugira ngo gihangane n'ihindagurika ry'ikirere, kandi kigashimangira ko kiyemeje gushyigikira amasezerano y'i Paris. Harabura ko ibihugu bitagera kuri 15 byemeza ubugororangingo bwakorewe i Kigali, kugira ngo aya masezerano atangire kubahirizwa mu mwaka w'2019.”

Perezida Kagame yahamagariye ibihugu kunga ubumwe no guharanira ko abazabaho mu bihe biri imbere bagira ahazaza hababereye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage