AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

U Rwanda rugiye gufatanya na AU gufasha abimukira baheze mu gihugu cya Libya

Yanditswe Nov, 22 2017 21:44 PM | 6,475 Views



Leta y'u Rwanda imaze guhamya amakuru y'uko yiteguye gufatanya n'umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu gikorwa cyo gutabara abanyafurika b'abimukira bari mu kaga mu gihugu cya Libya. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo avuga ko ibiganiro hagati y'u Rwanda na komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe birimbanyije, aho u Rwanda ku ikubitiro rwagaragaje ko rwiteguye kwakira bamwe muri abo bimukira.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise MUSHIKIWABO, avuga ko ubwo aheruka mu nama mu gihugu cya  zunze ubumwe z’Abarabu, ari bwo bamwe mu bahoze mu buyobozi bw’igihugu cya Libya bamuhaye impuruza kuri iki kibazo ngo nawe ayigeze kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ku cyicaro cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe I Addis Ababa muri Ethiopia, umuyobozi wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe  MOUSSA FAKI Mahamat, yashimiye iki gikorwa cya leta y'u Rwanda. Yagize ati, "Ndahamagarira ibihugu byose bigize umuryango w'Afurika yunze ubumwe, abikorera ku giti cyabo n'abanyafurika bose, gutanga ubushobozi bw'imari mu rwego rwo kugoboka abari mu kaga mu gihugu cya Libya. Ndasaba kandi leta z'ibihugu zifite bimwe mu byangombwa bikenewe, ko zabitanga kugirango byifashishwe mu kwimura abanyafurika b'abimukira tubakura muri Libya kuko babikeneye. Nshimishijwe kandi no kubabwira ko u Rwanda rwatuganirije, bitari ukugaragaza aho ruhagaze gusa, ahubwo ko runiteguye gutanga inkunga yarwo mu gutwara abimukira ndetse no kwakira umubare munini wabo."

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise MUSHIKIWABO, nawe yahamije aya makuru, ashimangira ko kubera impamvu z’amateka igihugu cyanyuzemo, abanyarwanda bumva neza uburemere bw’ikibazo abimukira bo muri Libya barimo muri iki gihe ari nayo mpamvu bafashe iya mbere mu gutanga urugero ku gikwiye gukorwa mu maguru mashya.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, avuga kandi ko mu bushobozi u Rwanda rufite uko bwaba bungana kose, ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu gutabara abari mu kaga.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage