Yanditswe Nov, 22 2017 21:44 PM | 6,475 Views
Leta y'u Rwanda imaze guhamya amakuru y'uko yiteguye gufatanya n'umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu gikorwa cyo gutabara abanyafurika b'abimukira bari mu kaga mu gihugu cya Libya. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo avuga ko ibiganiro hagati y'u Rwanda na komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe birimbanyije, aho u Rwanda ku ikubitiro rwagaragaje ko rwiteguye kwakira bamwe muri abo bimukira.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise MUSHIKIWABO, avuga ko ubwo aheruka mu nama mu gihugu cya zunze ubumwe z’Abarabu, ari bwo bamwe mu bahoze mu buyobozi bw’igihugu cya Libya bamuhaye impuruza kuri iki kibazo ngo nawe ayigeze kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ku cyicaro cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe I Addis Ababa muri Ethiopia, umuyobozi wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe MOUSSA FAKI Mahamat, yashimiye iki gikorwa cya leta y'u Rwanda. Yagize ati, "Ndahamagarira ibihugu byose bigize umuryango w'Afurika yunze ubumwe, abikorera ku giti cyabo n'abanyafurika bose, gutanga ubushobozi bw'imari mu rwego rwo kugoboka abari mu kaga mu gihugu cya Libya. Ndasaba kandi leta z'ibihugu zifite bimwe mu byangombwa bikenewe, ko zabitanga kugirango byifashishwe mu kwimura abanyafurika b'abimukira tubakura muri Libya kuko babikeneye. Nshimishijwe kandi no kubabwira ko u Rwanda rwatuganirije, bitari ukugaragaza aho ruhagaze gusa, ahubwo ko runiteguye gutanga inkunga yarwo mu gutwara abimukira ndetse no kwakira umubare munini wabo."
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise MUSHIKIWABO, nawe yahamije aya makuru, ashimangira ko kubera impamvu z’amateka igihugu cyanyuzemo, abanyarwanda bumva neza uburemere bw’ikibazo abimukira bo muri Libya barimo muri iki gihe ari nayo mpamvu bafashe iya mbere mu gutanga urugero ku gikwiye gukorwa mu maguru mashya.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, avuga kandi ko mu bushobozi u Rwanda rufite uko bwaba bungana kose, ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu gutabara abari mu kaga.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru