AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda na Liberia basinye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'imisoro

Yanditswe Aug, 24 2017 15:16 PM | 8,169 Views



Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyasinye amasezerano y'ubufatanye n'ikigo cy'imisoro n'amahoro cya Liberia.

Ni amasezerano agamije guteza imbere imikoranire hagati hagati y'ibigo byombi no gusangira ubumenyi mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivise no guteza imbere ubukungu bw'ibihugu byombi.

Richard Tusabe komiseri mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro avuga ko ubu bufatanye buzahindura byinshi mu mikorere y'ibigo byombi bukanafasha mu gukemura ibibazo impande zombi zihuriyeho.

 Ku rundi ruhande Elfrieda Stewart Tamba Komiseri w'ikigo cy'imisoro n'amahoro cya Liberia avuga ko hari byinshi bazigira ku Rwanda nk'igihugu gikunze kugaragazwa nk'igifite ubukungu bwihuse.

Muri aya masezerano impande zombi zemeranyije guhana amakuru, kungurana ubumenyi hagati y'abakozi b'ibigo byombi , ndetse no kuganira ku buryo bwo kunoza imikorere  n'imitangire ya serivisi. Itsinda ryaje rihagarariye ikigo cy'imisoro cya Liberia muri uru ruzinduko rw'imishi 2 rikazanasura urwibutso rwa Jenoside rwa gisozi bakunamira inzirakarengane zihashyinguye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage