Yanditswe May, 27 2016 16:23 PM | 4,686 Views
Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 2 ziri mu butumwa bw’amahoro mu Muryango w’Abibumbye i Malakal muri Sudani y'Epfo (UNMISS), ku itariki ya 25 Gicurasi 2016 bambitswe imidali y’ishimwe ya UN mu bijyanye no kubungabunga amahoro.
Umuyobozi mukuru mu muhango wo kwambikwa imidari, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za UNMISS, Maj. Gen Chaoying Yang yagaragaje ubwitange bw’ingabo z’u Rwanda mu kazi zikora kinyamwuga uburyo bitwara mu kurinda abaturage ba Malakal. Aho yatanze urugero ku buryo ingabo z’u Rwanda zarinze abaturage igihe habaga ibikorwa bibi ku itariki ya 17 na 18 kuri iyi nkambi ya Malakal, abashimira ko bagaragaje ubwitange bakaburizamo imigambi y’ibikorwa bibi byashoboraga gutuma bamwe babura ubuzima bwabo.
General Yang yakomeje abwira abambitswe imidaari y’ishimwe bo mu ngabo z’u Rwanda zo muri Batayo ya 2, ko imidari ya UN bambitswe ari igihembo cyihariye cy’ishimwe kigaragaza uburyo Ingabo z’u Rwanda zikorana umurava akazi
Umuyobozi w’ingabo za Batayo ya 2, Lt Col Edgar Mugabe Safari mu ijambo rye yagejeje ku bari aho yavuze ko iyo myitwarire myiza ku kazi bayikomora ku ndangagaciro ka za RDF zirimo ubwitange, umurava no gukunda igihugu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru