AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Sudani y'Epfo: Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali

Yanditswe May, 27 2016 16:23 PM | 4,686 Views



Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 2 ziri mu butumwa bw’amahoro mu Muryango w’Abibumbye i Malakal muri Sudani y'Epfo (UNMISS), ku itariki ya 25 Gicurasi 2016 bambitswe imidali y’ishimwe ya UN mu bijyanye no kubungabunga amahoro.

Umuyobozi mukuru mu muhango wo kwambikwa imidari, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za UNMISS, Maj. Gen Chaoying Yang yagaragaje ubwitange bw’ingabo z’u Rwanda mu kazi zikora kinyamwuga uburyo bitwara mu kurinda abaturage ba Malakal. Aho yatanze urugero ku buryo ingabo z’u Rwanda zarinze abaturage igihe habaga ibikorwa bibi ku itariki ya 17 na 18 kuri iyi nkambi ya Malakal, abashimira ko bagaragaje ubwitange bakaburizamo imigambi y’ibikorwa bibi byashoboraga gutuma bamwe babura ubuzima bwabo.



General Yang  yakomeje abwira abambitswe imidaari y’ishimwe bo mu ngabo z’u Rwanda zo muri Batayo ya 2, ko imidari ya UN bambitswe ari igihembo cyihariye cy’ishimwe kigaragaza uburyo Ingabo z’u Rwanda zikorana umurava akazi

 Umuyobozi w’ingabo za Batayo ya 2, Lt Col Edgar Mugabe Safari mu ijambo rye yagejeje ku bari aho yavuze ko iyo myitwarire myiza ku kazi bayikomora ku ndangagaciro ka  za RDF zirimo ubwitange, umurava no gukunda igihugu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage