AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rwandair yongeye kugura indi ndege nshya yakorewe muri Amerika

Yanditswe Nov, 16 2016 13:07 PM | 3,025 Views



Indege nshya yo mu bwoko bwa Boeing B737-800NG ya Rwandair itegerejwe I Kigali kuri uyu wa 3.

Rwandair yatangaje ko iyi ndege yiswe “Kalisimbi” iri mu nzira iza I Kigali, nyuma yo guhaguruka ejo hashize mu mujyi wa Seattle muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu masaha ya mbere ya saa sita iyi ndege “Kalisimbi” itwara abagenzi 154, yarimo iva I Athens mu Bugereki, yerekeza I Kigali.

Iyi ndege B737-800NG itegerejwe I Kigali nyuma y’ukwezi gushize Rwandair yakiriye indi ndege nini yo mu bwoko bwa Airbus A330-200.

Cyokora Rwandair yatangaje ko mu kwezi kwa 5 k’umwaka utaha wa 2017, izakira indi ndege nk’iyo yo mu bwoko bwa Boeing B737-800NG yiswe “Muhabura” nayo yakorewe muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Rwandair ivuga ko kugura izi ndege bitumye u Rwanda ruba urwa mbere muri Afrika ndetse n’urwa kabiri ku isi yose mu bihugu bifite indege z’ubwo bwoko.

Mu kwezi kwa 9 uyu mwaka, Rwandair yatangije ingendo zayo zerekeza i Cotonou muri Benin, mu gihe cya vuba kandi ngo izanatangiza ingendo zerekeza i Abidjan muri Côte d’Ivoire. Izo ngendo zombi ngo zizajya zikorwa n’indege nshya B737-800NG.

RwandAir igiye kwagura ingendo zayo ahantu 19 hirya no hino muri Afurika, kuko yari isanzwe yerekeza mu mujyi 17.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage