AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rwanda: Indwara ya Malaria ikomeje gukaza umurego

Yanditswe Apr, 22 2016 16:03 PM | 1,939 Views



Abaganga batandukanye hirya no hino mu bitaro n'ibigo nderabuzima, bavuga ko indwara ya malaria ikomeza kugenda ikaza umurego. Aba baganga bavuga ko hamwe biterwa n’uko usanga abaturage batagikurikiza inama bahabwa mu kwirinda malaria. Ku rundi ruhande, abaturage nabo bemeze ko baramutse bakajije ingamba bashobora kwirinda iyi ndwara.

Dr Miguel Gasakure uhagarariye abaganga ba Kibagabaga, avuga ko ukurikije n'ibihe byashize, malaria ikomeje kugenda yiyongera mu baturage ku buryo umubare w'abayigaragarwaho muri ibi bitaro wiyongereye cyane, yaba mu barwayi bivuza bataha cyangwa abahabwa ibitaro:

“Kuva muri 2012 kugeza uyu munsi, bigaragara ko hari inyongera yaba ku baturage bivuza bataha cyangwa abahabwa ibitaro, aho muri 2012 twakiriye abantu ibihumbi 20, muri 2013 yari ibihumbi 30 bisaga, noneho muri 2014 niho hatangiye kugaragara inyongera bari hafi ibihumbi 40, naho umwaka ushize bari ibihumbi 80.”

Mu kigo nderabuzima cya Remera, Musabyimana Emile umuyobozi wacyo avuga ko n’ubwo mu mpera z'umwaka ushize malaria yari iri ku gipimo cyo hejuru ariko bagerageje gufata ingamba zitandukanye mu kuyirwanya, byatumye ubu itangiye kugabanuka.

Abarwayi bavuga ko kuba zimwe mu nzitiramibu baryamamo zarashaje, ari kimwe mu biza ku isonga yo gufatwa na malaria, bityo hakaba harongeye gukazwa ingamba zo kwigisha abaturage uburyo bagomba kuyirinda, harimo gukuraho ibihuru hafi y'ingo zabo, gukamura ibiziba no kubyumutsa no kubakangurira kuryama mu nzitiramubu, nka bimwe mu byatuma malaria idakomeza kwiyongera.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage